Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

France: Abantu 6 bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugabo ukomoka muri Syria

Spread the love

Mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Annecy haravugwa inkuru y’igitero cyagabwe n’umuntu agakomeretsa abantu batandatu harimo abana bane yifashishije icyuma.

Amakuru dukesha ikinyamakuru birimo CNN , BBC na Reuters ,aravuga ko irisanganya ryabaye uyu munsi kuwa Kane mu mujyi wa Annecy. Polisi yavuze ko icyo gitero cyakozwe n’umugabo ukomoka muri Syria ufite imyaka 31 y’amavuko ariko akaba aba mu Bufaransa nk’impunzi ikomoka muri Sweden.

Inzego z’umutekano n’ubuzima zivuga ko abantu batandatu harimo abana bane aribo bakomerekejwe n’uwo mugabo mbere y’uko araswa n’inzego zishinzwe umutekano agahita atabwa muri yombi.

Polisi yatangaje ko icyo gitero ntaho gihuriye n’iterabwoba ariko ko iperereza rigikomeje mu gihe abakomeretse barikwitabwaho kwa muganga.

Perezida w’u Bufaransa , Emmanuel Macron yavuze ko ibyabaye ari ibikorwa by’ubugwari ko kandi igihugu cyagiye mu bihe bigoye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles