Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibihugu 10 bifite abaturage benshi ku Isi

Spread the love

Kuva Isi yaturwaho n’umuntu wa mbere mu myaka ibihumbi ishize, nk’uko Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere ari Adam aremwe n’Imana. Kuva icyo gihe abantu ku Isi bagenda bavuka abandi bagapfa, byahura n’ikoranabuhanga rigezweho rituma abantu babasha kumenya abantu bavutse ndetse n’abapfuye.

Umuryango w’Abibumbye, UN, niwo ufite inshingano zo kumenya abaturage batuye ku Isi, dutegura iyi nkuru UN yatangazaga ko ubu Isi ituwe n’abantu Miliyari 8 na Miliyoni 100.

Hobe News yifashishije urutonde rwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye itegura urutonde rw’ibihugu bifite abaturage benshi ku Isi mu Kwezi kwa Kanama muri 2023.

1o. Mexico: Iki gihugu giherereye ku mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru gifite ubuso bwa Kilometero kare (Km2) 1,934,950, ubu buso butuwe n’abaturage Miliyoni 128 n’ibihumbi magana ane mirongo itanu.

9. U Burusiya: U Burusiya igihugu cya mbere kinini ku isi n’ubuso bwa Kilometero kare, Km2, 16, 376,870, iki gihugu giherereye ku mugabane wa Aziya gituwe n’abaturage Miliyoni 144.

8. Bangladesh: Bangladesh iherereye ku mugabane wa Aziya ituwe n’abaturage 173.

7. Brazil: Brazil iherereye muri Amerika y’Epfo, Brazil ifite ubuso bunini cyane kuko ifite ubuso bwa Kilometero kare bungana na 8,358,140. Brazil ituwe n’abaturage Miliyoni magana abiri na Cumi n’eshatu.

6. Nigeria: Nigeria iherereye ku mugabane wa Afurika, n’icyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi muri Afurika kikaza no ku mwamya wa Gatandatu ku Isi kuko gifite abaturage Miliyoni 224.

5. Pakistan: Pakistan iherereye mu Burasirazuba bwo hagati ku mugane wa Aziya, Pakistan ifite ubuso bwa Kilometero kare 770,880, ifite abaturage Miliyoni 241.

4. Indonesia: Indonesia ihereye muri Aziya ni kimwe mu bihugu binini ku Isi kuko gifite ubuso bwa Kilometero kare 1,811,570 kikagira abaturage Miliyoni magana abiri na mirongo irindwi na zirindwi.

3. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA): Iki gihugu cy’igihangange ku Isi giherereye ku mugabane wa Amerika, kigizwe na Leta 50 zihurije hamwe zigaturwa n’abaturage Miliyoni 340.

2. U Bushinwa: Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya cyamaze imyaka myinshi aricyo gifite abaturage benshi cyane ku isi kugeza ubwo muri uyu mwaka kigiye ku mwanya wa Kabiri. U Bushinwa bufite abaturage Miliyari imwe na Miliyoni magana ane na makumyabiri n’eshanu.

1. U Buhinde: U Buhinde bufite ubuso bwa Kilometero kare 2, 973, 190, nicyo gihugu gifite abaturage benshi ku Isi kuko gifite abaturage Miliyari 1 na Miliyoni magana ane na mirongo itatu bangana na 17.76% by’abaturage batuye ku Isi.

Ibindi bihugu bifite abaturage benshi ku Isi harimo Ethiopia, U Buyapani, Philippines, Misiri, DR Congo n’ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles