Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Idorali rya Australia ryashyizweho ifoto ya Charles III

Spread the love

Idorali rya Australia nk’ifaranga ry’igihugu ryashyizweho ifoto y’Umwami Charles III w’u Bwongereza.

Minisitiri w’Ungirije w’Ubukungu muri Australia yatangaje ko Banki y’Igihugu yafashe umwanzuro w’uko mbere ya Noheli y’uyu mwaka, ibiceri biriho ifoto y’Umwami Charles III bizaba byatangiye gukoreshwa n’abaturage.

Umwami Charles III azashyirwa kuri bimwe mu biceri aho azasimbura nyina Umwamikazi Elizabeth II washyize ku mafaranga ya Australia kuva kera ndetse bakaba narahinduye ifaranga inshuro esheshatu ashyirwa kuri ibyo biceri.

Minisitiri kandi yatangaje ko igiceri cya mbere kizaba kiriho ishusho ya Charles III kizaba ari igiceri cy’idorali rimwe.

Mu gihe izi mpinduka zizakorwa inoti za Amadorali atanu zo zizakomeza zibeho ishusho y’Umwamikazi Elizabeth.

Ishusho y’Umwami Charles III yashyizwe ku idorali rya Australia.

Inoti ya Amadorali atanu yo izakomeza kubaho ishusho y’Umwamikazi Elizabeth.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles