Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Imijyi 10 ituwe n’abaturage benshi muri Afurika

Spread the love

Umurwa mukuru w’Ubucuruzi w’Igihugu cya Nigeria,Lagos, unafatwa nk’umwe mu mijyi ikomeye muri Afurika, ukomeje kuza imbere mu rutonde rw’imijyi ituwe n’abaturage benshi muri uyu mwaka wa 2023 hakurikijwe imibare yakusanyijwe n’ibigo bitandukanye birimo Statista na African Business Insider.

Mu gihe iterambere ry’Imijyi rikataje muri Afurika, hamaze kubarurwa ko abangana na 57% batuye mu mijyi nk’uko raporo yo muri 2022 y’Urubuga Statista.Com ibigaragaza.

Abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko icyihishe inyuma yo kwiyongera kw’abaturage mu mijyi ari uko ubuzima bwabo ariho busigaye bushingiye, by’umwihariko kuba aho gushakira amafaranga bisigaye byiharuwe n’imijyi. Indi mpamvu yihishe inyuma yo kwiyongera kw’abaturage batuye mu mijyi ni ingamba Leta z’Ibihugu zishyiramo zigamije guhindura ibyaro Imijyi. Ibi bigatuma ahantu hafatwaga nk’icyaro nyuma hahinduka umujyi.

Hagati aho indi mpamvu ikunda kugarukwaho n’uko abantu muri iyi minsi abantu basigaye bakunda ubuzima bworoshye kandi bikaba buboneka mu mijyi.

Urutonde rw’Imijyi 10 ituwe cyane muri Afurika.

1. Lagos, Nigeria: Umurwa mukuru w’Ubucuruzi wa Nigeria utuwe n’abantu miliyoni makumyabiri n’enye ( 24,000,000).

2. Cairo, Misiri: Umurwa mukuru wa mukuru wa Misiri, utuwe n’abaturage miliyoni 20 n’ibihumbi magana ane.

3. Kinshasa, DR Congo: Umurw mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utuwe n’abaturage miliyoni Cumi n’eshatu n’ibihumbi magana atatu.

4. Luanda, Angola: Umurwa mukuru wa Angola utuwe n’abaturage miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu.

5. Dar Es Salam, Tanzania: Umurwa mukuru w’Ubucuruzi wa Tanzania utuwe n’abaturage miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana arindwi.

6. Khartoum, Sudan: Umujyi wa Khartoum muri Sudan, utuwe n’abaturage miliyoni Miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atatu.

7. Johannesburg, Afurika y’Epfo: Umujyi w’Ubucuruzi wa Afurika y’Epfo utuwe n’abaturage miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda n’umunani.

8. Abidjan, Côte D’Ivoire: Abidjan ituwe n’abaturage miliyoni Miliyoni eshanu n’abaturage ibihumbi magana atandatu.

9. Alexandria, Misiri: Uyu mujyi w’Ubukerarugendo muri Misiri ufite abaturage miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu.

Alexandria, umujyi utuwe n’abaturage miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu mu Misiri.

10. Addis Ababa, Ethiopia: Uyu murwa mukuru wa Ethiopia utuwe n’abaturage miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane.

Kuri uru rutonde rw’imijyi ituwe n’abaturage benshi, ntitwakibagirwa nka Casablanca muri Morocco, Nairobi muri Kenya na Accra muri Ghana.

Umujyi wa Kinshasa muri DR Congo, uza ku mwanya wa gatatu mu guturwa cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles