Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Impanga zari zaravutse zifatanye zatandukanyijwe

Spread the love

I Riyadh muri Arabia Saudite ,ku wa Kane, itsinda ry’abaganga babaga batandukanije neza impanga zari zaravutse zifatanye arizo Hassana na Hassina zikomoka muri Nigeria .

Hassana na Hassina, bavukiye i Kaduna, muri Nigeria, ku itariki 12 Mutarama umwaka ushize, basangiye inda, igitereko, umwijima, amara, hamwe n’umuyoboro w’inkari n’imyororokere.

Itsinda rigizwe n’abantu 85 harimo n’inzobere 35 mu buvuzi ndetse n’abakozi b’ubuforomo bayobowe na Dr. Abdullah Al-Rabeeah, umujyanama mu rukiko rw’umwami wa Arabia Saudite akaba n’umugenzuzi mukuru mu kigo cy’Ubutabazi cy’Umwami.

Mbere y’ uko iki gikorwa gitangira, Al-Rabeeah yavuze ko iki gikorwa kizaba kirimo ibyiciro umunani. 

Ibikorwa by’ubutabazi bya Arabia Saudite byafashije mbere inshuro 130 z’impanga zavutse zifatanye zituruka mu bihugu 23 mu gihe cy’imyaka 33. Hassana na Hassina bari itsinda rya 56 ry’impanga zizatandukanyijwe.

Ambasaderi wa Nigeria muri Arabia Saudite, Yahaya Lawal, yashimiye abantu bose ndetse na Arabia Saudite yagize uruhare kugira ngo igikorwa kigende neza 

Ambasaderi Lawal yagize ati: “Mboneyeho umwanya wo kongera gushimira umurinzi w’imisigiti yombi yera, igikomangoma cy’ikamba, ndetse n’ubuyobozi bwose bw’Ubwami kubera iki gikorwa cy’ubutabazi cyagaragaye kuri izi mpanga zo muri Nigeria , Hassana na Hassina.

Ati: “Nigeria yishimiye cyane kubona uyu munsi, igikorwa cyo gutandukanya izi mpanga zifatanye cyagenze neza , kandi nshimishijwe cyane no mu izina rya Guverinoma ya Nigeria kugira ngo mbabwire tunejejwe n’igikorwa cyagenze neza.

Ambasaderi Lawal yakomeje agira ati: “Turashimira itsinda ry’abaganga riyobowe na Dr. Al-Rabeeah n’itsinda ryose ryagize uruhare muri iki gikorwa cyiza cyane. Allah abahe umugisha, aha umugisha imbaraga, aha umugisha Ubwami, kandi aha umugisha abaturage bose ba Arabia Saudite. Nigeria izakomeza gushimira iki gikorwa cy’ubutabazi. ”

Itsinda ry’inzobere mu kubaga ndetse na Dr. Al-Rabeeah batangaje ko izo mpanga zimeze neza mu bitaro by’abana by’inzobere by’Umwami Abdullah mu mujyi wiswe uw’ubuvuzi wa w’Umwami Abdulaziz.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles