Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

INKURU NZIZA KURI LIBYA NYUMA Y’IMYAKA 10, KUNGENDO ZO MUKIRERE ZEREKEZA I BURAYI.

Spread the love

Kuya 29 nzeri 2023 nibwo ingendo hagati ya Libiya n’u Butaliyani zongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka hafi 10 zarahagaritswe hagati y’ibihugu byombi nyuma yuko zari zarahagaritswe kubera umuryango w’ibihugu by’iburayi (EU).

Ku munsi wo kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo abagenzi 25 binjiye mundege ikorwa na sosete y’anya-Libiya yitwa Libra Holiday Groupe.

Kuva muri 2014 umuryango w’ubumwe bwiburayi wari warahagaritse ingendo z’indege ziva cyangwa zikerekeza mu burayi zivuye muri Libiya , ikigihe Abanyalibiya byabasabaga kunyura mu migi irimo Tunis muri Tunisia, Cairo yo muri Egypt, cyangwe Insabul yo muri Turky.

Hamidi Zanad umuyobozi wa sitasiyo y’indege ya Mitiga yagize ati’’ibi bizagabanya ingorane ry’ihagarikwa ry’indege rimaze imyaka icumi ndetse binorohereze abagenzi bashaka kujya muburayi”.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Abibumbye mu mutumwa wanyujije kuri Facebook yavuze ko gutangira ingendo arizimwe mu mbaraga zikomeye zo gukuraho ibihano imbogamizi zatumaga indege za gisivire zitagera ku butaka bw’Iburayi.

Mu ntangiriro ya Nyakanga Guverinoma ya Libiya yavuze ko mu biganiro bagiranye n’I Gihugu cy’u Butaliyani cyemereye indege ziva muri Libiya kwinjira muri iki gihugu.

Igihugu cy’u Butaliyani nkigihugu cyahoze gikoroneza igihugu cya Libiya nicyo gihugu cy’iburayi cyemereye Libiya gusubukura ingendo ndetse n’Ibirwa bya Malta byo munyanja ya Mediterrani

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles