Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Inyamaswa 5 zitangaje wasanga muri Australia

Spread the love

Mu myaka miliyoni 180 ishize,abahanga mu Bumenyi bw’Isi bavuga ko aribwo imigabane igize isi yatangiye kubaho no kwindatukanya ikirema mu buryo tuyibona ubu.

Ubwo imigabane yiremaga, igice Australia ituyeho ubu nibwo kitandukanyije n’ibindi bice byari kumwe mu kitwaga ‘Gondwanaland’.

Muri uko kwitandukanya bayatumye hari ibice bigenda bigira ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera utasanga ahandi ku Isi.

Muri iyi nkuru, Hobenews yifashishije raporo yakozwe n’urubuga NatureAustralia.org.au, igutegurira inyamaswa 5 zitangaje wasanga muri Australia gusa.

1. Utunyamasyo twitwa Fitzroy

Urubuga rwa Nature Australia rutangaza ngo ubwoko bw’utunyamasyo twitwa Fitzroy ntahandi watubona ku Isi uretse muri Australia.Utu tunyamasyo tuzwiho kwibera mu mazi y’umugezi atemba ( fresh river water), mu kibaya cya Fitzroy mu gice cy’Uburasiraxuba bwa Queensland. 

Ikihariye kuri uti tunyamasyo ni ubushobozi bwo kumara iminsi 21 munsi y’amazi kandi duhumeka no kuba twabasha kugendera ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha mu gihe tugenda ku butaka.

2. Inyoni zitwa Southern Cassowary

Izi nyoni ziswe Cassowary zo mu Majyepfo ziratangaje bitewe n’imiterere yazo utasangana izindi nyoni. Mu busanzwe inyoni zizwiho kuguruka ariko izi zo mu bwoko bwa Cassowary ntiziguruka kubera ingano y’ibiro 60 zipima ndetse n’uburebure bwa metero 1 na Cantimetero 50 zipima. Izi nyoni zizwiho umuvuduko ushobora kugera ku birometero 50 ku isaha.

3. Ubwoko bw’Ingona zitwa Estuarine

Urubuga Nature Australia.org.au, rutangaza ko izi ngono zo mu bwoko bwa Estuarine zihariye kuba ziba mu mazi y’umunyu ( Salt water). Izi ngona zireshya na mitero 6, zikagira ibiro biri hagati ya 1000kg- 1200.

4. Icyinyogote kiswe Echidna

Ubu bwoko bw’ikinyogote burihariye cyane kubera imiterere yabwo. Ibinyogote byo mu bwoko bwa Echidna buzwiho kugira imiterere nk’iyi nyoni kandi bitari inyoni, gutera amagi nk’ayibikururanda kandi bitari ibikiruranda ndetse bikaba binonsa ibyama byabyo bifashishishije utwenge tuba ku mubiri kuko byo nta mabere bigira.

5. Inkima zo mu bwoko bwa Numbat

Izi nkima zo mu bwoko bwa Numbat zibarizwa mu muryango w’Inkegesi (Rodents) zikaba ari inyamaswa zizwiho gucukura imyobo. Ikihariye kuri izi nkima n’uko zihiga ibizitunga mu ijoro mu rwego rwo kwihisha ibisimba birimo inyoni bizihiga ku manywa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles