Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Menya ibintu byiza Utabona ahandi byatuma usura igihugu cya Australia

Spread the love

Australia wayita igihugu cyangwa umugabane kuko ni byose bitewe n’uko ingana ndetse n’ubwiza bwayo. 

Ubusanzwe Australia iherereye mu nyanja y’ubuhinde rwagati, kuburyo kuhagera bigusaba kugenda mu indege cyangwa mu bwato. 

Kuba iherereye mu nyanja rwagati ni bimwe mu biyigira nziza, uy munsi tukaba twagutoranyirije ibintu 8 bishobora kugutera umuhati wo kuhasura.

1.Imihanda myiza: Muri Australiya ni hamwe mu hantu haba imihanda myiza, miremire, ituje kandi ikoze neza kuburyo ugezeyo wayishimira. 

2.Imico y’abasangwa butaka: nicyo gihugu cyateye imbere ariko kikibarizwamo abasangwa butaka benshi kandi bafite imico yihariye kandi ishimishije.

 

 

3. Ikirere cyiza: kuri ubu ni hamwe mu hantu hagifite ikirere gisa neza kandi gitanga umwuka mwiza kurusha ahandi. 

 4. Inyanja n’umucanga mwiza: ni ahantu haba umucanga mwiza cyane ugereranyije n’ahandi hantu. 

 

5. Inyamanswa nziza: nicyo gihugu cyateye imbere kikibungabunga ubuzima bw’inyamanswa kuburyo ariho wasanga zimwe mu nyamanswa zazimiye, nka kangaroo n’izindi. 

 

6. Ibirori bya buri munsi : ni ahantu hahora ibirori byinshi, yaba iby’umuco cyangwa ibyo kuryoshya. 

7. Imijyi yaho idasanzwe : ni ahantu hafite imigi myinshi iryoheye ijisho bitewe n’uburyo yubatse, yubakanye ubwiza n’ubufindo budasanzwe. 

8. Akarusho kaho ni Divayi (inzoga) yaho, ni kimwe mu bihugu bigifite umuco wo kwenga inzoga nziza, ku buryo inzoga biyengeye wayinyweye ntiwakwifuza kunywa izahandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles