Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Menya uko amoko y’Abanyarwanda 18 yazimye burundu.

Spread the love

Bivugwa ko mu Rwanda hahoze hariho amako 19 gusa ahasaga mu w’1741 kugeza  mu w’1746 nkuko ibitabo bimwe bisobanura bivuga ko ubwoko bwitwaga Abahondogo bwazimye burundu bitewe n’intambara yashojweyo n’Umwami w’u Rwanda Mibabwe || Mutabazi wateye mu gihugu cy’ubugesera aho bivungwa ko ubu bwoko bwari butuye bwayoborwaga na Nsoro || Nyamutegera Umwami waruwo Ubugesera, bivugwa ko rero icyo gihe hapfuye Abahondogo benshi abandi bakiyitirira ayandi moko kugirangfo bakize amagara yabo.

Ubwo Ababiligi bagera mu Rwanda basanze amoko uko yari 18 ariho ,abana kandi ategeka nta kibazo gihari kijyanye no kwishishana. Bitewe nuko bazanye Politiki yo gucamo Abanyarwanda ibice ngo babashe kubayobora (Diviser pour regne) basanze ayo moko ari uruhuri ku buryo kuyacunga no kuyategeka bitaborohera,bitewe nuko iwabo bari bamenyereye ubwoko bubiri bwariho aribwo Abawaro n’Abafurama.Bize ubucakura bw’uko bagabanya ayo moko bakarema andi makeya yaborohera kuyakoresha no kuyacunga.Bahise bafata ya mazina yarangaga imiterere y’imiryango mu byimibereho yabo ya buri munsi (Abahutu byavugaga abagaragu ,Abatwa byavugaga insuzugurwa n’Abatutsi byavugaga Abatunzi) noneho babihindura ubwoko busimbura bwa bundi 18.Abari batunze inka nyinshi kandi bakomeye ku butegetsi,banafite igihagararo nk’icya gitegetsi, bafite n’amazuru maremare(barayapimaga) bagahita bafata ubwoko bw’ubututsi (bona n’ubwo izo nka yaba yarazihakiwe akiri umuhutu cyangwa se ari muremure),noneho abafite Inka nkeya ,cyangwa se bakiri mu bugaragu bataragira ubutunzi,mbese bakiyubaka ,baringaniye mu gihagararo (batari bagufi cyangwa se barebare) ,babaha ubwoko bw’ubuhutu (bona n’ubwo yabaga akomoka mu miryango ikomeye),noneho babandi basigaye inyuma batazi iyo igihugu kiva n’iyo kigana ,ba ntibindeba,abarenzamase bose n’abandi b’insuzugurwa babaha ubwoko bw’Ubutwa nk’uko na mbere mu bijyanye n’imibereho bitwaga.Icyo navuga aha ngaha ,nuko mu gutoranya abajya mu bwoko ubu n’ubu ,bashingiraga kuri byinshi byabaga mu bwiru bwabo,iby’ingenzi twabashije kumenya n’ibi ngibi. 

Bitewe nuko mu ihame ry ‘Abazungu bavuga ko :iyo ushaka ko igikorwa cyawe ,cyamamara ,kikamenyekana ubutazibagirana mu mitwe y’abantu ,ugishyira mu nyandiko.Nibwo mu w’1932 bashyizeho icyo bise « IBUKU » izina rifite inkomoko y’icyongereza ryitwa « BOOK » bivuga «  IGITABO » bandikamo ayo moko 3 bari bamaze guhanga ku buryo buri muntu wese yakigendanaga , ikaba yari Irangamuntu y’icyo gihe.Nuko amoko y’Abanyarwanda 18 bakomora ku Bakurambere azima atyo ,ayahanzwe n’Abakoroni ajyanye n’ibyifuzo byabo byo kubafasha kuyobora u Rwanda aba ariyo yimakazwa.Hari bamwe mu Bayobozi bo ku bwa Rudahigwa bagerageje kubirwanya ,ariko Ababiligi babamerera nabi ngo baragandisha abaturage,Urugero twatanga ni nka Nturo Paul wayoboraga Akabagali, washatse kubyamagana,Rudahigwa akamuha impanuro agira ati « N’UDATANGA IYO BUKU ,NGO UKURIKIZE N’AMABWIRIZA YAYO,ABAZUNGU BAZAGUSHAHURA ,KURIKIZA AMABWIRIZA BAGUHAYE ,IBYO URIMO GUHARANIRA ABANA BACU NIBO BAZABIGERAHO » Ibyo Mutara Rudahigwa yahanuye byarashyize biraba ,kuko Abana b’u Rwanda twarashyize twibohora ingoyi y ‘amoko yadushyamiranyije imyaka myinshi.

 Amwe mu mafoto twabashije kubona yabantu bo mu Rwanda rwo hambere

Inyarwanda.com

Menya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacuMenya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw'u Rwanda | umuragewacu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles