Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Ntara ya Queensland mu gihugu cya Australia bifatanyije mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 29, mu gikorwa cyahurijwe hamwe n’umunsi mukuru w’Umuganura, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Imyaka 29 irihiritse mu igihugu cy’u Rwanda habaye Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba ari na yo myaka ishize u Rwanda rwibohoye.
Nkuko bisanzwe ni itariki ngarukamwaka mu gihugu cy’u Rwanda aho mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 4 hizihizwa umunsi wo Kwibohora.
Ni muri urwo rwego Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Australia mu Ntara ya Queensland bafashe umwanya bifatanya kwizihiza uwo munsi kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Si uwo munsi wo Kwibohora gusa bizihije, babihurije hamwe n’umunsi w’Umuganura wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere wa Nyakanga, aho uw’uyu mwaka wahuriranye na tariki ya 5 Kanama.
Kimwe n’imbere mu gihugu, Abanyarwanda baba muri Queensland bizihije umugabura ku nsangamatsiko igira iti “Umuganura, Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”. Uyu wabaye umwanya mwiza wo kwishimira umusaruro wagezweho mu gihe cy’umwaka wose mu nguni zose z’ubuzima.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo dore ko bateguye amafunguro ateguranye ubuhanga nk’uko bizwi mu muco nyarwanda ndetse bakanyuzamo bakabyina imbyino gakondo zisanzwe zimenyerewe mu gihugu cy’u Rwanda.
Reba Amafoto yaranze uwo munsi mukuru.