Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Nyuma yo gushyiraho agahigo , Cristiano Ronaldo yatangiriye ibiruhuko mu maboko meza _IFOTO

Spread the love

Cristiano Ronaldo , Umunya-Portugal kimenya bose usanzwe ukinira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite , yatangiye ibiruhuko by’impeshyi n’umufasha we Georgina Rodriguez.

Cristiano Ronaldo waherukaga gushyiraho agahigo ko kuba umukinyi wakinnye imikino myinshi mu ikipe y’Igihugu kurusha undi wese mu Isi ya ruhago. 

Kuwa Kabiri, ubwo Iceland yakinaga umukino na Portugal , mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi, muri uwo mukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo igitego cyahesheje itsinzi ikipe ye , yaje no kuzuza imikino 200 akiniye Portugal ibintu bimugira umukinnyi rukumbi wabikoze muri ruhago.

Kuri ubu , Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangiye ibiruhuko by’impeshyi. Abinyijuje mu ifoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto arikumwe n’umugore we Georgina Rodriguez.

Iyo foto yakunzwe cyane kuko dutegura inkuru yarimaze kugira abayikunda (likes) barenga miliyoni 6. Cristiano Ronaldo ifoto yayiherekejeje amagambo agira ati ” Ibiruhuko , Urukundo’.

IFOTO ya Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez mu biruho by’impeshyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles