Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Papa Francis yababajwe n’igitero cyishe abanyeshuri muri Uganda

Spread the love

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika ku Isi , Papa Francis yatangaje ko yababajwe akanashengurwa n’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF), kigahitana abanyeshuri 41 mu Burengerazuba bwa Uganda.

Mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kasese hafi y’umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo _ DRC , habereye igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF kigahitana abanyeshuri bagera kuri 41 bigaga ku ishuri rya Lhubiriha Secondary School.

Ni igitero cyashavuje abantu benshi cyane barimo na Papa Francis.Mu gitambo cya Misa yabaye ejo ku Cyumweru, Nyirubutungane Papa Francis yavuze ko yababajwe n’icyo gitero cyagabwe ku banyeshuri.

Papa yagize ati “Ndasenga nsabira roho z’abo bana b’abanyeshuri bazize igitero cy’ubugome mu Burengerazuba bwa Uganda.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles