Perezida wa Kenya , William Ruto wari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, yasuye Kaminuza ya Carnegie Mellon University Africa iri i Masoro. Aganira n’abahiga abaha impanuro z’uburyo Afurika yaba ahazaza h’Isi.
Perezida Ruto yageze i Kigali kuri uyu wa 4 Mata 2023 mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z’umwaka wa 2022.
Ku munsi wo kuwa Gatatu , Perezida Ruto yasuye Kaminuza ya Carnegie Mellon, aganira n’abahiga ndetse n’abandi bahakora. Mu biganiro Perezida Ruto yagiranye n’intiti ziyo Kaminuza yagarutse ku buryo Afurika nk’umugabane y’aba , ahazaza h’Isi.
Perezida Ruto yatanze impamvu enye asanga zatuma Isi yose igomba guhanga amaso Afurika.
Perezida Ruto mu mpamvu yatanze harimo iy’uko , Afurika ariwo mugabane ugizwe n’urubyiruko cyane , Ruto yavuze ko abatuye Afurika benshi bari hagati y’imyaka 19 na 21.
Indi mpamvu, Perezida Ruto yatanze yavuze ko nk’uko bigaragara mu gihe kizaza ,¼ cy’abazaba batuye Isi bazaba ari Abanyafurika.
impamvu ya gatatu , Perezida Ruto yatanze n’uko ku mugabane w’Afurika ariho usanga ingufu zisubiramo kandi zitangiza ikirere( renewable energy).
izindi mpamvu ebyiri , Perezida Ruto asanga zigomba gutuma Afurika iba ahazaza h’Isi. Perezida Ruto yavuze ko kuba Afurika ifite isoko ryagutse bitewe n’abaturage benshi bayituye ndetse ko ubutaka bw’Isi yose buhingwa 65% ari ubwa Afurika.