Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Polisi yabonye umurambo wa mukerarugendo wari waraburiwe irengero mu gace ka Crescent Head

Spread the love

Polisi yo mu gihugu cya Australia, yatangaje ko yabonye umurambo w’umugabo w’imyaka 61 y’amavuko wari waraburiwe ku nkombe z’agace ka Crescent Heag ubwo yari yaragiye mu mikino yo kunyura ku nyanja.

Steve Wood, umugabo w’imyaka 61 y’amavuko yari yaravuye mu gace ka Newcastle kuwa Gatandatu, ubwo yaragiye mu mukino wo guca hejuru y’amazi uzwi nka (paddleboarding).

Ibikorwa byo kumushakisha byari bigikomeje mu mazi

Nyuma uwo mugabo yaje kuburirwa irengero , ahubwo haboneka ibikoresho bye. Kuva icyo gihe inzego zitandukanye zatangiye kumushakisha.

Ku munsi wejo ahagana saa Kenda z’umugoroba nibwo babonye umurambo basanga ni uwa Steve Wood nyuma y’igihe k’iminsi hafi ibiri inzego z’imushakisha.

Ikinyamakuru ABC News dukesha inkuru cyatangaje ko iperereza rigikomeje mu gushaka ikishe uwo mugabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles