Polisi yo mu gihugu cya Australia, yatangaje ko yabonye umurambo w’umugabo w’imyaka 61 y’amavuko wari waraburiwe ku nkombe z’agace ka Crescent Heag ubwo yari yaragiye mu mikino yo kunyura ku nyanja.
Steve Wood, umugabo w’imyaka 61 y’amavuko yari yaravuye mu gace ka Newcastle kuwa Gatandatu, ubwo yaragiye mu mukino wo guca hejuru y’amazi uzwi nka (paddleboarding).
Ibikorwa byo kumushakisha byari bigikomeje mu mazi
Nyuma uwo mugabo yaje kuburirwa irengero , ahubwo haboneka ibikoresho bye. Kuva icyo gihe inzego zitandukanye zatangiye kumushakisha.
Ku munsi wejo ahagana saa Kenda z’umugoroba nibwo babonye umurambo basanga ni uwa Steve Wood nyuma y’igihe k’iminsi hafi ibiri inzego z’imushakisha.
Ikinyamakuru ABC News dukesha inkuru cyatangaje ko iperereza rigikomeje mu gushaka ikishe uwo mugabo.