Sunday, July 21, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

PSG abantu bakomeje kuyishiraho nyuma y’igenda rya Lionel Messi

Spread the love

Ikipe ya Paris Saint-Germain mu gihugu cy’u Bufaransa ikomeje kugenda itakaza abayikurikiraga ki mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko itandukanye na Lionel Messi.

Mu mpera z’icyumweru gishize , kuwa Gatandatu nibwo ikipe ya Paris Saint-Germain yakinaga na Clermont , ukaba wari umukino wa nyuma wa shampiyona ndetse n’umukino wa nyuma wa Lionel Messi muri PSG , kuko byamaze kwemezwa ko atazahaguma nyuma y’imyaka ibiri.

Igenda rya Lionel Messi rikomeje guhungabanya iyi kipe y’i Paris kuko ikomeje kugenda itakaza imbaga y’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere y’uko , Lionel Messi akina umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain, iyi kipe yarifite abayikurikiraga ( followers) miliyoni 70.1kuri Instagram, ariko ubu isigaranye miliyoni 68.1. Ubaze abantu bamaze kureka gukurikirana PSG wasanga babarirwa muri miliyoni 2.

Lionel Messi wakinnye umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles