Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Umunyeshuri wa Kaminuza yarungurutse mu mva kubera imbeba

Spread the love

Umunyeshuri wa Kaminuza ya Queensland muri Australia ariko waruri kwiga muri Kaminuza yitwa Tamkang iherereye Taipei muri Taiwan. Yagaruwe mu gihugu igitaraganya kubera imbeba yariye bikamuviramo hafi urupfu.

Alex Shorey , umusore w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu gace kitwa Toowoomba , yagaruwe mu gihugu avuye muri Taiwan aho yari yaragiye kwiga muri Kaminuza.

Ikinyamakuru 9news dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko uyu musore yariye ibiryo ku muhanda aho yigaga ariko bikaba byari birimo uburozi bw’imbeba.

Alex Shorey wasimbutse urupfu kubera ibiryo yariye

Ibyo biryo byamuviriyemo ibibazo bikomeye by’ubuzima harimo kunanirwa kugogora , kuribwa inyama zo mu nda ndetse no kuvura kw’amaraso.

Alex yaje kujyanwa mu bitaro bya Taipei ariko ubuzima bukomeza kumukorera. Nyuma haje gushyirwaho urubuga rugamije kumukusanyuriza amafaranga yamufasha kuvanywa muri Taiwan kubera ko yagombaga kuza mu ndege yihariye ifite ibikorwa bihagije by’ubuvuzi.

Haje kuboneka inkunga ingana $ 208,000 , ategerwa indege imugarura muri Australia ubu akaba ari kwitwabwaho mu bitaro bya Royal Prince Alfred Hospital i Sydney.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles