Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Umusaza w’imyaka 69 arashinjwa irondaruhu no gusagarira abarobyi.

Spread the love

Polisi ya Queensland yatangaje ko yakiriye amashusho agaragaza umusaza uri mu kigero cy’imyaka 69 ari gusagarira abantu barobaga ashaka kubatera imbago ndetse anababwira amagambo y’irondaruhu.

Ibi byabaye kuwa Kabiri ku munsi wa Anzac , aho ahagana mu mugoroba, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 69 , amashusho yamufashe ari gusagarira abantu bari kuroba ku mugezi wa Brisbane.

Umusaza washakaga gukubita abarobyi

Amashusho agaragaza umusaza asagarira abarobyi bamubaza icyo ashaka agatangira kubatuka ababwira ko ari Abashinwa b’ibicuc* ko ndetse bakwiriye kuva mu gihugu cyabo.Abarobyi bo bakamusubiza ko atari abashinwa.

Abarobyi bagerageje kumuhunga ariko agakomeza abakurikira ababwira ko ari ibisambo ko bagomba kumwereka ibyo bafite mu gikapu.

Yabakekeraga ki ari Abashinwa

Bamwe mu barobaga bavuze ko batazi icyo uwo musaza yabahoraga. Prasong n’umunyeshuri we bavuze ko bo bakomoka muri Korea.

Umuvugizi wa Polisi ya Queensland yatangaje ko , uwo musaza yajyanywe ku cyicaro cy’umujyi wa Brisbane , agahatwa ibibazo ndetse agacibwa amande angana $391 yo kubangamira ituze ry’abantu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles