Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ruhango: Yaje gucyura umugore yitwaje lisansi, birangira Sebukwe amutemye

Spread the love

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo wo mu Murenge wa Mwendo, wagiye gucyura umugore we, yitwaje inyundo n’akajerekani ka essence (Lisansi), ahageze ashaka kurwana, bituma sebukwe amutema mu mutwe.

Inkuru dekesha ikinyamakuru Umuseke, iravuga ko umugabo witwa  Nteziryayo Callixte utuye mu Mudugudu wa Butare II, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango, yagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo, ahageze biba indi nkuru.

Uyu mugabo ngo ahageze yabwiye ab’iwabo w’umugore ko aje gutwara umugore n’ibyo yasahuye mu rugo rwe, bitaba ibyo akabatwikisha essence (lisansi). Uyu mugabo bivugwa ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro awutemesha umukwe we mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, aganira n’Umuseke dukesha inkuru yagize ati: “Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”

Muhire yavuze ko uyu Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n’amafaranga byari biri mu rugo.

Ati: “Yari yitwaje akajerekani kuzuye essence. Yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.”

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mwendo, buvug ko Sebukwe wa Nteziryayo witwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, akimara gutema umukwe we, yahise acika akaba agishakishwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles