Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sauti Sol bemeje ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 20

Spread the love

Itsinda ry’abaririmbyi, abacuranzi, abahanzi n’abatunganya imiziki ryamamaye nka Sauti Sol ryo muri Kenya, ryamenyesheje abakunzi baryo ko urugendo bamazemo imyaka 20 rugiye kugana ku musozo.

Sauti Sol, ni rimwe mu itsinda rikomeye cyane ryabayeho mu muziki wa Afurika. Aba bahanzi bo muri Kenya bari bane aribo Bien-Aime Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno na Savara Mudigi.

Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Sauti Sol yagaragaje uruhererekane rw’ibitaramo bagiye gukora bizazenguruka Isi ( World Tour). Harimo ibitaramo 5 bazakorera mu muri USA, 10 bazakorera mu Burayi, 4 bazakorera Canada ndetse n’ibindi bazakorera muri Kenya.

Sauti Sol mu itangazo yavuze ko, igitaramo bazakora ku itariki 16 Ukuboza 2023 ari cyo gitaramo cya nyuma bazakora nk’itsinda, bagatandukana nyuma y’imyaka 20.

Itangazo ryasohowe na Sauti Sol 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles