Tariki 22 Kanama 2026 . Abanyarwanda batuye muri Queensland muri Australia bizihije Umuganura mu birori byabereye mu mujyi wa Brisbane, bigamije gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda, gusangira no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri Australia. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye bya Queensland, aho basangiye, babyina, bategura imivugo ndetse n’ibindi bikorwa byagaragazaga umuco nyarwanda. Abana na bo bahawe umwanya wihariye, barushanwa gusoma no kuvuga Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kumenya ururimi n’umuco by’igihugu cyabo nubwo baba ha
Tariki 22 Kanama 2026
.
Abanyarwanda batuye muri Queensland muri Australia bizihije Umuganura mu birori byabereye mu mujyi wa Brisbane, bigamije gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda, gusangira no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri Australia. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye bya Queensland, aho basangiye, babyina, bategura imivugo ndetse n’ibindi bikorwa byagaragazaga umuco nyarwanda. Abana na bo bahawe umwanya wihariye, barushanwa gusoma no kuvuga Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kumenya ururimi n’umuco by’igihugu cyabo nubwo baba hanze y’u Rwanda. Abana bitwaye neza kurusha abandi muri aya marushanwa bahawe
ibihembo
, mu rwego rwo kubashimira no kubatera imbaraga zo gukomeza kwiga no gukoresha Ikinyarwanda. Muri ibyo birori kandi habaye igikorwa cyo
gutanga Umuganura
, aho abitabiriye basangiye n’abana mu gikorwa bise
“Kuganuriza Abanyarwanda.”
Hanabaye igikorwa cyihariye cyo
guha abana amata
, mu rwego rwo kubagaragariza urukundo no kubashishikariza gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuco nyarwanda. Ibi bikorwa byari bigamije gukomeza umwanzuro Abanyarwanda bo muri Queensland bari barafashe ubwo baheruka mu Rwanda, wo gukomeza gusangira, gufashanya no kwita ku bana n’abandi bafite intege nke. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari
Nestor Ndizeye
, wagejeje ubutumwa ku bitabiriye Umuganura, asobanura amateka n’akamaro k’uyu muco mu Banyarwanda. Ndizeye yavuze ko Umuganura watangijwe na
Gihanga Ngomijana
, ushingiye ku gusangira umusaruro no gushimira ibyavuye mu bikorwa by’umwaka. Yibukije ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa kera, Abanyarwanda bajyanaga umusaruro ku karubanda bakawusangira, Umwami akawugenera abaturage, bityo Umuganura ukaba warabaga igikorwa cyo gusangira no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko Umuganura utari ugamije gusa kwishimira umusaruro, ahubwo wari n’uburyo bwo kurwanya inzara no gufasha abari bafite intege nke. Ndizeye kandi yashimangiye ko Umuganura ukwiye gukomeza kugira uruhare mu
kwiyunga kw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
, awusobanura nk’umwe mu migirire ishobora gukomeza kubaka ubumwe, gusangira no gufashanya. Mu butumwa bwe, Nestor Ndizeye yasabye Abanyarwanda batuye muri Queensland kurushaho gukomeza kuba umwe, bakagira ubufatanye kandi bagakoresha ubushobozi bafite mu gufasha abafite intege nke. Yabasabye kandi gukomeza kwegeranya ubushobozi kugira ngo babashe gufasha abantu bakeneye ubufasha, cyane cyane abana n’abandi baturage bafite ibibazo mu Rwanda. Nyuma y’ibirori by’Umuganura, abitabiriye biyemeje gukomeza igikorwa cyo
“Dusangire Lunch”
, kigamije gusangira no gufasha abana baba mu Rwanda. Abagera kuri
150
ni bo biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa, aho bafite intego yo gufasha abana bagera kuri
500
mu rwego rwo gusangira na bo no kubafasha kubona ubufasha bukenewe. Iki gikorwa cyagaragaje ko Umuganura ukomeje kuba umwanya wo kwibuka no kubungabunga umuco nyarwanda, ariko kandi ukaba n’umwanya wo gushyira mu bikorwa indangagaciro zo gusangira, gufashanya no kubaka ubumwe. Ibirori byasojwe n’imbyino n’ibikorwa by’umuco byateguwe n’
Itorero ry’Ababyinnyi rya Queensland
, ryasusurukije abitabiriye ndetse risiga ubutumwa bwo gukomeza kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda muri diaspora.

Abana bahawe ibihembo nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yo gusoma no kuvuga Ikinyarwanda.

Abana bahawe amata mu gikorwa cy’Umuganura cyabereye i Brisbane.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.