Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musenyeri Arnold Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, hamwe n’Abepiskopi bitabiriye umuhango wo gusoza Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika, ryabereye muri Diyosezi ya Byumba, mu Karere ka Gicumbi . Uyu muhango wahuje abayobozi batandukanye, abayobozi ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abayobozi b’Urubyiruko, aho hibanzwe ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro n’ubumwe mu muryango nyarwanda. Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abahamwa b’Amižero. Ubuvandimwe n’Amahoro.” Ryabaye umwanya wo gukangurira urubyiruko gukomeza kugira uruhare
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musenyeri Arnold Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, hamwe n’Abepiskopi bitabiriye umuhango wo gusoza Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika, ryabereye muri Diyosezi ya Byumba, mu Karere ka Gicumbi. Uyu muhango wahuje abayobozi batandukanye, abayobozi ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abayobozi b’Urubyiruko, aho hibanzwe ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro n’ubumwe mu muryango nyarwanda. Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abahamwa b’Amižero. Ubuvandimwe n’Amahoro.” Ryabaye umwanya wo gukangurira urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubuvandimwe, amahoro n’imibereho myiza y’abaturage. Umuhango wo gusoza iri huriro witabiriwe n’abantu benshi, barimo abayobozi, abayoboke ba Kiliziya Gatolika n’urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.