Kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ibihugu 48 biratangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ibi bihugu byashyizwe mu matsinda 12, aho imikino izamara iminsi itandatu y’imikino yo gushaka itike, mbere y’uko amakipe azitabira imikino ya nyuma azamenyekana. Amakipe 48 agabanyijwe mu matsinda 12 y’amakipe ane, kandi buri kipe izakina imikino itandatu, mu rugo no hanze. Mu matsinda icyenda atarimo abacyiriye irushanwa, amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike yo kujya mu mikino ya nyuma. Kenya, Tanzania na Uganda, zizakira AFCON 2027, zo zaramaze kubona i
Kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ibihugu 48 biratangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ibi bihugu byashyizwe mu matsinda 12, aho imikino izamara iminsi itandatu y’imikino yo gushaka itike, mbere y’uko amakipe azitabira imikino ya nyuma azamenyekana. Amakipe 48 agabanyijwe mu matsinda 12 y’amakipe ane, kandi buri kipe izakina imikino itandatu, mu rugo no hanze. Mu matsinda icyenda atarimo abacyiriye irushanwa, amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike yo kujya mu mikino ya nyuma. Kenya, Tanzania na Uganda, zizakira AFCON 2027, zo zaramaze kubona itike kubera ko ari ibihugu bizakira irushanwa. Mu matsinda birimo, ikipe imwe gusa iri ku mwanya wa mbere mu zisigaye ni yo iziyongera kuri abo bakiriye. U Rwanda ruri mu Itsinda K, hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia. Umukino wa mbere w’Amavubi uzaba ku wa 25 Nzeri, aho Rwanda izakira Liberia. AFCON 2027 izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027, ikazaba ari ubwa mbere ibihugu bitatu bihuriye hamwe mu kwakira iri rushanwa. Urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027 rutangiye. Ku Rwanda, intambwe ya mbere ni umukino na Liberia, mu rugendo rwo gushaka umwanya wo kuzagaragara mu irushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue





Comments (3)
Muzatubwire uko bizagenda nyuma, turabategereje.
Inkuru nziza, nyisangije umuryango wanjye.
Inkuru nziza, nyisangije umuryango wanjye.