Umuhanzi Akon yatangaje ko yigeze guhembwa arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akorere igitaramo cyihariye umuryango ukize wo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho yasanze abitabiriye ari abantu batatu gusa. Akon yabivuze mu kiganiro yagiranye na Flagrant Podcast, avuga ko yari yahawe akazi ko gukora igitaramo cy’isaha imwe imbere y’uwo muryango. Yavuze ko ageze aho igitaramo cyabereye, yasanze hari abantu batatu gusa, ariko umukobwa wo muri uwo muryango akomeza kumusaba kuririmba indirimbo ye “Lonely” inshuro nyinshi. Akon yavuze ko we n’itsinda rye barangije bamara igice kin

Umuhanzi Akon yatangaje ko yigeze guhembwa arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akorere igitaramo cyihariye umuryango ukize wo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho yasanze abitabiriye ari abantu batatu gusa. Akon yabivuze mu kiganiro yagiranye na Flagrant Podcast, avuga ko yari yahawe akazi ko gukora igitaramo cy’isaha imwe imbere y’uwo muryango. Yavuze ko ageze aho igitaramo cyabereye, yasanze hari abantu batatu gusa, ariko umukobwa wo muri uwo muryango akomeza kumusaba kuririmba indirimbo ye “Lonely” inshuro nyinshi. Akon yavuze ko we n’itsinda rye barangije bamara igice kinini cy’igitaramo basubiramo iyo ndirimbo, nubwo abari imbere yabo bari bake cyane.

A little more informed. A little more connected.