Ikipe ya Al Hilal yamaze kwegukana igikombe cya BK Pro League 2026/2027 nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026. Uyu mukino watangiye saa cyenda n’igice z’amanywa, utangirana imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Al Hilal yashakaga kubona intsinzi yahita inayihesha igikombe. Nubwo Gasogi United yageragezaga gusatira binyuze kuri kapiteni wayo Muderi Akbar, Al Hilal yakomeje gukina umukino wihuta no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego. Ku munota wa 15, Kamaradini Mamudu yafunguye amazamu ats

Ikipe ya Al Hilal yamaze kwegukana igikombe cya BK Pro League 2026/2027 nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026. Uyu mukino watangiye saa cyenda n’igice z’amanywa, utangirana imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Al Hilal yashakaga kubona intsinzi yahita inayihesha igikombe. Nubwo Gasogi United yageragezaga gusatira binyuze kuri kapiteni wayo Muderi Akbar, Al Hilal yakomeje gukina umukino wihuta no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 15, Kamaradini Mamudu yafunguye amazamu atsindira Al Hilal igitego cya mbere nyuma y’igitutu gikomeye iyi kipe yari yashyize kuri Gasogi United. Nyuma y’iki gitego, Gasogi United yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura ariko amahirwe yabonaga ntiyabyazwa umusaruro.

Ku munota wa 15, Kamaradini Mamudu yafunguye amazamu atsindira Al Hilal igitego cya mbere nyuma y’igitutu gikomeye iyi kipe yari yashyize kuri Gasogi United. Nyuma y’iki gitego, Gasogi United yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura ariko amahirwe yabonaga ntiyabyazwa umusaruro. Ku munota wa 29, Muderi Akbar yongeye kugerageza uburyo bukomeye ku ruhande rwa Gasogi United, ariko umutwe yateye umupira ujya hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal iyoboye umukino n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Kapiteni Muderi Akbar yakomeje kuyobora bagenzi be ashaka uburyo bwo kubona igitego, ariko ba rutahizamu be bakomeza kubura uburyo bwiza imbere y’izamu. Al Hilal yakomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye kandi ifite inyota yo gutwara igikombe. Ku munota wa 69, Girumugisha Jean Claude yagoye cyane ubwugarizi bwa Gasogi United yinjiye mu rubuga rw’amahina maze atera ishoti rikomeye, umunyezamu arikuramo ariko abakinnyi ba Al Hilal bawusubiza imbere y’izamu. Umukinnyi wa Gasogi United akora umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi atanga penaliti yatsinzwe neza na Walieldin Daiyeen, Al Hilal iba ibonye igitego cya kabiri. Gasogi United ntiyacitse intege kuko ku munota wa 89, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Ngono Herve, iyi kipe yabonye penaliti yinjijwe neza na Ngono Herve ubwe, igabanya ikinyuranyo kiba ibitego 2-1.

Ngono Herve Watsindiye Gasogi United

Mu minota ya nyuma, Gasogi United yashatse igitego cyo kunganya ariko birangira umukino urangiye Al Hilal itsinze 2-1. Iyi ntsinzi yahesheje Al Hilal kwegukana igikombe cya BK Pro League 2025/2026 n’amanota 73, hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire. Al Hilal irusha APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 14, ibintu byahise biyihesha igikombe mbere y’igihe.

A little more informed. A little more connected.