Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange ko habaye impinduka zitunguranye muri gahunda y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yiteguraga imikino ya gicuti mpuzamahanga mu kiruhuko cya FIFA cyo muri Kamena 2026. Amavubi yari ateganyijwe gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Comores ku wa 6 Kamena ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, imikino yagombaga kubera mu Mujyi wa Marrakech muri Maroc. Iyi mikino yombi ntikikibaye nk’uko byari byateganyijwe. Mu butumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Marocco, bwatangaj

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange ko habaye impinduka zitunguranye muri gahunda y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yiteguraga imikino ya gicuti mpuzamahanga mu kiruhuko cya FIFA cyo muri Kamena 2026. Amavubi yari ateganyijwe gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Comores ku wa 6 Kamena ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, imikino yagombaga kubera mu Mujyi wa Marrakech muri Maroc. Iyi mikino yombi ntikikibaye nk’uko byari byateganyijwe. Mu butumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Marocco, bwatangaje ko iyi mikino itagishobotse kubera impamvu z’umutekano muri icyo gihugu. Aya makuru yamenyekanye mu gihe bamwe mu bagize intumwa z’u Rwanda bari bamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026. Nubwo uyu mwanzuro waje utunguranye, FERWAFA yatangaje ko yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Marocco, ihita ishaka ubundi buryo bwo gukomeza imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu. Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027), FERWAFA yafashe icyemezo cyo kwimurira umwiherero w’Amavubi i Cairo mu Misiri. Uyu mwiherero uzaba kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026, aho abakinnyi bazakomeza imyitozo no gutyaza ubushobozi bwabo mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa ari imbere. FERWAFA yashimiye abafatanyabikorwa n’abakunzi b’Amavubi bakomeje kuyashyigikira muri iki gihe cy’imyiteguro, inizeza Abanyarwanda ko gahunda yo kubaka ikipe ikomeye kandi ihatana ku rwego mpuzamahanga ikomeje nk’uko byateganyijwe.

A little more informed. A little more connected.