Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagabye igitero mu ruganda rukekwaho gukora ibikoresho bya vape mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hafatwa ibikoresho bigera ku 850,000 birimo ibyamaze gukorwa n'ibindi byari bigitegurwa.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Chino, muri Leta ya California, ku wa 30 Ukwakira 2026, ariko amakuru yacyo atangazwa ku mugaragaro na Reuters ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Muri uru ruganda, abashinzwe umutekano basanzemo ibikoresho byo gukora no gupfunyika vape, hamwe n'ibikoresho byo gushyiraho ibirango by'ubucuruzi. Mu bicuruzwa byahabonetse harimo iby'ibirango bizwi nka Geek Bar na Foger.
Iki gikorwa cyahuriwemo n'inzego zitandukanye zirimo urwego rushinzwe iperereza ku byaha bifitanye isano n'umutekano wo mu gihugu muri Amerika, ruzwi nka Homeland Security Investigations, ndetse na polisi yo muri California.
Impamvu uru ruganda rwateje impungenge
Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, FDA, ntikiratanga uburenganzira bwo gucuruza ku isoko ry'Amerika ku bicuruzwa bya vape bikorerwa n'ibigo by'Abashinwa byavuzwe muri iyi nkuru.
Abayobozi bavuga ko ibyo bicuruzwa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'ababikoresha, cyane cyane urubyiruko.
Iperereza ryagaragaje kandi ko uru ruganda rushobora kuba rwarakoraga ibicuruzwa by'umwimerere ndetse n'ibihimbano. Umukozi wari uhari yabwiye abashinzwe iperereza ko ibikorwa byarwo byatangiye mu mwaka wa 2026.
Ubucuruzi bwa vape muri Amerika
Nk'uko ikigo British American Tobacco kibitangaza, ibikoresho bya vape bitarabona uburenganzira bwo gucuruzwa bishobora kuba bingana na 70% by'ibicuruzwa byose bya vape bigurishwa muri Amerika.
Iri soko rifite agaciro kagereranywa na miliyari 9.25 z'amadolari ya Amerika buri mwaka.
Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abantu n'ibigo bifitanye isano n'ibikorwa by'uru ruganda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.