Umukinnyi wa Basketball w’imyaka 19 ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, yanditse amateka nyuma yo gutoranywa muri NBA Draft ya 2026, aho ikipe ya Miami Heat yamuhisemo ku mwanya wa 13, mbere yo kumwohereza muri Milwaukee Bucks mu masezerano akomeye arimo n’ajyanye n’umunyabigwi Giannis Antetokounmpo. Ament ni umwe mu bakinnyi bato bari bahanzwe amaso cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze kwigaragaza n’impano ikomeye itanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu cyiciro cya mbere cya Basketball ku Isi (NBA). Mbere yo kwinjira muri NBA Draft 2026, Ament yari yaragaragaje inyota yo ku
Umukinnyi wa Basketball w’imyaka 19 ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, yanditse amateka nyuma yo gutoranywa muri NBA Draft ya 2026, aho ikipe ya Miami Heat yamuhisemo ku mwanya wa 13, mbere yo kumwohereza muri Milwaukee Bucks mu masezerano akomeye arimo n’ajyanye n’umunyabigwi Giannis Antetokounmpo.
Ament ni umwe mu bakinnyi bato bari bahanzwe amaso cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze kwigaragaza n’impano ikomeye itanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu cyiciro cya mbere cya Basketball ku Isi (NBA).
Mbere yo kwinjira muri NBA Draft 2026, Ament yari yaragaragaje inyota yo kuzagira uruhare mu guteza imbere Basketball y’u Rwanda, ndetse ashimangira ko byamutera ishema gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gihe byaba bishoboka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ament yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umwanya wihariye mu buzima bwe kuko ari ho nyina yavukiye akahakurira.
Yongeyeho ko aramutse abonye amahirwe yo gukinira u Rwanda, byaba ari ikintu cy’agaciro kenshi kuri we kandi ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda.
Mu 2024, ubwo yari afite imyaka 17, Ament yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 (U-18) mu irushanwa rya FIBA U-18 Americas Championship.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, uyu musore wakiniraga Kaminuza ya Tennessee muri NCAA, yakomeje kwigaragaza aho yatsindaga impuzandengo y’amanota 16.7 kuri buri mukino akitwara neza no mu gukura imipira munsi y’inkangara (rebound) aho yabaga afite impuzandengo esheshatu(3).
Mu 2025, Nate Ament yari yashyizwe mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika, aho yari ku mwanya wa kane mu rutonde rw’abafite impano zidasanzwe.
Muri Kanama 2025, Ament yasuye u Rwanda, igihugu nyina akomokamo, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse anasobanurirwa intambwe Basketball y’u Rwanda imaze gutera.
Ku munsi wa NBA Draft 2026, Ament yongeye kugaragaza ishema aterwa n’inkomoko ye, aho yaserutse yambaye ikote ririho ikirango cya ‘Visit Rwanda’, ikimenyetso cy’uko yiteguye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu rugendo rwe rushya muri Milwaukee Bucks.
Umukinnyi wa Basketball w’imyaka 19 ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, yanditse amateka nyuma yo gutoranywa muri NBA Draft ya 2026, aho ikipe ya Miami Heat yamuhisemo ku mwanya wa 13, mbere yo kumwohereza muri Milwaukee Bucks mu masezerano akomeye arimo n’ajyanye n’umunyabigwi Giannis Antetokounmpo.
Ament ni umwe mu bakinnyi bato bari bahanzwe amaso cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze kwigaragaza n’impano ikomeye itanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu cyiciro cya mbere cya Basketball ku Isi (NBA).
Mbere yo kwinjira muri NBA Draft 2026, Ament yari yaragaragaje inyota yo kuzagira uruhare mu guteza imbere Basketball y’u Rwanda, ndetse ashimangira ko byamutera ishema gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gihe byaba bishoboka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ament yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umwanya wihariye mu buzima bwe kuko ari ho nyina yavukiye akahakurira.
Yongeyeho ko aramutse abonye amahirwe yo gukinira u Rwanda, byaba ari ikintu cy’agaciro kenshi kuri we kandi ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda.
Nate Ament yagaragaje ko akunda imikinire y’umunyabigwi Kevin Durant, ari na we amufatiraho icyitegererezo. Mu makipe yiyumvamo harimo Chicago Bulls, Oklahoma City Thunder na Los Angeles Clippers.
Mu 2024, ubwo yari afite imyaka 17, Ament yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 (U-18) mu irushanwa rya FIBA U-18 Americas Championship.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, uyu musore wakiniraga Kaminuza ya Tennessee muri NCAA, yakomeje kwigaragaza aho yatsindaga impuzandengo y’amanota 16.7 kuri buri mukino akitwara neza no mu gukura imipira munsi y’inkangara (rebound) aho yabaga afite impuzandengo esheshatu.
Mu 2025, Nate Ament yari yashyizwe mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika, aho yari ku mwanya wa kane mu rutonde rw’abafite impano zidasanzwe.
Muri Kanama 2025, Ament yasuye u Rwanda, igihugu nyina akomokamo, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse anasobanurirwa intambwe Basketball y’u Rwanda imaze gutera.
Ku munsi wa NBA Draft 2026, Ament yongeye kugaragaza ishema aterwa n’inkomoko ye, aho yaserutse yambaye ikote ririho ikirango cya ‘Visit Rwanda’, ikimenyetso cy’uko yiteguye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu rugendo rwe rushya muri Milwaukee Bucks.

Ishema ry’u Rwanda ku rwego rwa NBA Nate Ament yagaragaje aho akomoka, yambaye ikote ririho ibirango bya Visit Rwanda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.