Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda ( BRD) yiseguye ku banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ibizeza ko izabaha Buruse y'amezi abiri. Hashize igihe kingana n'ibyumweru bibiri , umwaka w'amashuri wa 2023-2024 muri Kaminuza y'u Rwanda utangiye. Kimwe mu kibazo abanyeshuri biga mu mashami atandukanye bagaragazaga ni itinda ry'itangwa ry'amafaranga abasha mu mibereho ( Living Allowance). Abanyeshuri bagaragazaga ko bamaze kwiyandikisha ( registration) ndetse bagasinya amasezerano na BRD , ariko bakaba batarakira Buruse. Icyo kibazo BRD yamaze kugiha umurongo. Mu itangazo BRD yanyujije kuri Twitter yand
Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda ( BRD) yiseguye ku banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ibizeza ko izabaha Buruse y'amezi abiri.
Hashize igihe kingana n'ibyumweru bibiri , umwaka w'amashuri wa 2023-2024 muri Kaminuza y'u Rwanda utangiye. Kimwe mu kibazo abanyeshuri biga mu mashami atandukanye bagaragazaga ni itinda ry'itangwa ry'amafaranga abasha mu mibereho ( Living Allowance).
Abanyeshuri bagaragazaga ko bamaze kwiyandikisha ( registration) ndetse bagasinya amasezerano na BRD , ariko bakaba batarakira Buruse.
Icyo kibazo BRD yamaze kugiha umurongo. Mu itangazo BRD yanyujije kuri Twitter yanditse ko impamvu Buruse ya Kamena yatinze kugera ku banyeshuri ari uko kwiyandikisha ( Registration) byatinze ariko ubu bisa nk'ibyarangiye bityo ko ukwezi kutazashira batayibonye , ndetse ikazazana n'iy ukwezi kwa Nyakanga.
BRD yagize iti " Nshuti banyeshuri,Buruse ya Kamena yatinze kubageraho bitewe n'uko kwiyandikisha ku mashuri byatinze. Ubwo bisa n'ibyarangiye, turabizeza ko uku kwezi kutazashira, itazanye n'iyukwezi kwa Nyakanga. Tubiseguyeho ku ngaruka izi mpinduka zibagiraho." Isoza ibifuriza amasomo meza.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.