Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) ryatangaje ko ikipe ya APR Basketball itazongera kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gihe ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda bizaba bikiriho.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo NBA yasobanuraga icyemezo cyo gukura APR muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo muri Afurika.

Nk’uko BBC yabitangaje, NBA yasubizaga ibaruwa y’abasenateri babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Merkley na Marsha Blackburn, bandikiye iri shyirahamwe ku wa 23 Ukwakira 2026, barisaba gusobanura umubano w’ubufatanye rifitanye n’u Rwanda.

Abo basenateri bari bahaye NBA igihe ntarengwa cyo kubasubiza bitarenze ku wa 2 Ugushyingo 2026. Bayibazaga niba gukomeza gukorana n’u Rwanda bidashobora gufasha igihugu kunoza isura yacyo mu gihe hari ibirego bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Visi Komiseri wa NBA, Mark Tatum, yasobanuye ko APR yakuwe muri BAL nyuma y’ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda muri Werurwe 2026. Yavuze ko iyi kipe itazemererwa kongera kwitabira iri rushanwa mu gihe ibyo bihano bizaba bikiriho.

Amerika yafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda igishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu gushyigikira umutwe wa M23. Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ibyo ishinjwa.

APR Basketball ni ikipe ishingiye ku Ngabo z’u Rwanda. Yitabiriye Basketball Africa League mu 2024 na 2025, aho mu mwaka wa 2025 yegukanye umwanya wa gatatu.

Mu irushanwa rya 2026, APR yasimbuwe na RSSB Tigers, na yo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Basketball Africa League ni irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ritegurwa ku bufatanye bwa NBA na FIBA, ari ryo shyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball.

A little more informed. A little more connected.