Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasabye u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League, irushanwa rihuza amakipe y’abagore akomeye muri Afurika. Imikino ya nyuma izitabirwa n’amakipe umunani, arimo amakipe atandatu azahagararira uturere twa CAF, ikipe yatwaye igikombe giheruka ndetse n’ikipe izahagararira igihugu kizakira irushanwa. Mu gihe u Rwanda rwakwemera kwakira iyi mikino, Rayon Sports WFC ishobora kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma nk’ikipe ihagarariye igihugu cyakiriye irushanwa. Kuri Rayon Sports WFC, iri rushanwa ryaba amahirw
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasabye u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League, irushanwa rihuza amakipe y’abagore akomeye muri Afurika. Imikino ya nyuma izitabirwa n’amakipe umunani, arimo amakipe atandatu azahagararira uturere twa CAF, ikipe yatwaye igikombe giheruka ndetse n’ikipe izahagararira igihugu kizakira irushanwa. Mu gihe u Rwanda rwakwemera kwakira iyi mikino, Rayon Sports WFC ishobora kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma nk’ikipe ihagarariye igihugu cyakiriye irushanwa. Kuri Rayon Sports WFC, iri rushanwa ryaba amahirwe akomeye yo kwipima ku rwego rwa Afurika no guhangana n’amakipe akomeye y’abagore ku mugabane. Kwakira imikino ya nyuma kandi byaba ari indi ntambwe mu kuzamura no guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.