Umuhanzi nyarwanda Chiboo yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Giti Inc. Ltd, inzu ifasha abahanzi mu guteza imbere umuziki, iyobowe na Junior Giti, mu rwego rwo gufatanya mu guteza imbere impano ye no kwagura ibikorwa bye muri muzika.

Aya makuru yatangajwe ku wa 24 Ukwakira 2026,avuga ko Junior Giti yahisemo gukorana na Chiboo ashingiye ku mpano ye, imyitwarire myiza n’urukundo akunda umuziki.

Junior Giti yavuze ko aya masezerano agamije gufasha uyu muhanzi gutera imbere, na bo bakabona inyungu mu bufatanye bwabo.

Yagize ati: “Nahisemo Chiboo kuko mbona afite impano, imyitwarire myiza kandi akunda ibyo akora. Twagiranye amasezerano y’imyaka itanu, kandi intego ni ugukorana na we tukamufasha kugera ku rwego rwiza mu muziki ariko natwe akadufasha gukora ubucuruzi.”

Chiboo ni umwe mu bahanzi bakiri bato bagaragaje impano mu muziki nyarwanda. Azwi mu ndirimbo zirimo “Kale”, “Okipe”, “Mbali” na “Vazi”.

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya vuba, nyuma yo kwinjira mu muziki abifashijwemo n’umuhanzi Chris Hat.

A little more informed. A little more connected.