Chris Brown, umuririmbyi w’Umunyamerika uzwi mu njyana ya R&B, yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kwemera uruhare rwe mu mirwano yabereye mu kabyiniro i Londres mu Bwongereza mu 2023.
Inkuru yatangajwe ivuga ko uyu muhanzi w’imyaka 37 y’amavuko yagejejwe imbere y’urukiko rwa Southwark Crown Court, aho yahanishijwe iki gifungo kubera uruhare rwe mu gukubita umutunganyabikorwa w’umuziki witwa Abraham Diaw.
Ibyabaye byabereye mu kabyiniro ka Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres, muri Gashyantare 2023. Abashinjacyaha bavuze ko Chris Brown yakubise Diaw inshuro nyinshi akoresheje icupa ry’inzoga, bikamuviramo gukenera kwitabwaho n’abaganga.
Muri Nyakanga 2026, Chris Brown yemeye icyaha cyo kugira uruhare mu mirwano (affray). Ibyo byakurikiyeho nyuma y’uko yari yarahakanye ibyaha bikomeye kurushaho yari akurikiranyweho. Nyuma yo kwemera icyo cyaha, abashinjacyaha baretse ibindi byaha bikomeye yari aregwa muri urwo rubanza.
Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi umunani ariko rugisubika mu gihe cy’amezi 12. Ibi bivuze ko atagiye gufungwa ako kanya, ariko ashobora gufungwa aramutse akoze ibindi byaha mu gihe cyagenwe n’urukiko cyangwa atubahirije ibisabwa bijyanye n’icyo gifungo gisubitswe.
Sibyo gusa umutoza we mu buryo bw’amajwi Omololu Akinlolu, wari kumwe na Chris Brown muri urwo rubanza, na we yahamijwe kugira uruhare muri urubrugomo yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwakaumwe.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.