Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe n’urukiko rwa Southwark Crown Court i Londres mu Bwongereza, ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma yo kwemera icyaha cyo gukubita umuproducer Abraham Diaw icupa rya tequila mu mutwe muri Gashyantare 2023.

Ibi byabereye mu kabyiniro ka Tape Nightclub gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres. Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano yagaragaje Brown akubita Diaw icupa, bikamuviramo gukomereka.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje ku wa 26 Ukwakira 2026, Brown yemeye icyaha cyo guteza imvururu zirimo urugomo (affray), bituma ibindi byaha bikomeye yari akurikiranyweho bikurwaho.

Omololu Akinlolu, uzwi nka HoodyBaby, na we yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kwemera uruhare rwe muri icyo gikorwa.

Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko kuba umuntu ari icyamamare cyangwa afite amafaranga menshi bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.

A little more informed. A little more connected.