Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’imyaka 23 ayihagarariye mu marushanwa mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yabitangaje ku wa 5 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko igihe kigeze ngo ashyikirize abandi bakinnyi .

Ronaldo asoje urugendo rwe muri Portugal afite amateka akomeye, aho yakinnye imikino 234, atsinda ibitego 146, bikamugira umwe umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru w’abagabo.

Yatangiye gukinira Portugal mu 2003 afite imyaka 18. Mu byo yagejeje kuri iki gihugu harimo igikombe cya Euro 2016, icya UEFA Nations League cya 2019 ndetse n’icyo mu 2025.

Nubwo asezeye mu ikipe y’igihugu, Ronaldo ntiyahagaritse gukina umupira w’amaguru, kuko azakomeza gukinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite.

Yashimangiye ko nubwo atazongera kwambara umwambaro wa Portugal, urukundo afitiye igihugu cye ruzahoraho, agira ati: “Portugal izahora iri muri njye.”

A little more informed. A little more connected.