Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, mbere y’igitaramo azakorera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu . Diamond aje gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience”, giteganyijwe ku wa 29 Kanama muri parikingi ya BK Arena. Azafatanya ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, ndetse n’Umunya-Uganda Etania na DJ Marnaud. Igitaramo kizatangira saa 16:00, kikazakomereza mu masaha y’ijoro. Diamond yari amaze imyaka itatu atagaruka gutaramira i Kigali, kuko yaherukaga
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, mbere y’igitaramo azakorera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu. Diamond aje gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience”, giteganyijwe ku wa 29 Kanama muri parikingi ya BK Arena. Azafatanya ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, ndetse n’Umunya-Uganda Etania na DJ Marnaud. Igitaramo kizatangira saa 16:00, kikazakomereza mu masaha y’ijoro. Diamond yari amaze imyaka itatu atagaruka gutaramira i Kigali, kuko yaherukaga kuhataramira mu 2023 mu bikorwa bya Giants of Africa Festival na Trace Awards. Kugaruka kwe i Kigali byitezweho kongera umwihariko mu mpera z’icyumweru cy’imyidagaduro mu murwa mukuru.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.