Umuherwe Elon Musk yatandukanye na Shivon Zilis, umuyobozi muri Neuralink akaba na nyina w’abana bane yabyaranye na we, nyuma y’imyaka irenga itanu bari mu mubano. Zilis yavuze ko gutandukana kwabo kwabaye gitunguranye kandi nta nteguza. Zilis yabitangaje ku wa 2 Ukwakira 2026 abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko byamugoye kuva ku kuba bakundana kugeza ku gutandukana mu gihe gito. Yagize ati: “Biragoye kuva ku rukundo ukagera ku gutandukana mu cyumweru kimwe nta nteguza, ariko rimwe na rimwe ni ko bigenda.” Zilis yavuze ko nubwo gutandukana kwabo byamubabaje, yifuza ko bakomeza kuba inshuti

Umuherwe Elon Musk yatandukanye na Shivon Zilis, umuyobozi muri Neuralink akaba na nyina w’abana bane yabyaranye na we, nyuma y’imyaka irenga itanu bari mu mubano. Zilis yavuze ko gutandukana kwabo kwabaye gitunguranye kandi nta nteguza. Zilis yabitangaje ku wa 2 Ukwakira 2026 abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko byamugoye kuva ku kuba bakundana kugeza ku gutandukana mu gihe gito. Yagize ati: “Biragoye kuva ku rukundo ukagera ku gutandukana mu cyumweru kimwe nta nteguza, ariko rimwe na rimwe ni ko bigenda.” Zilis yavuze ko nubwo gutandukana kwabo byamubabaje, yifuza ko bakomeza kuba inshuti kandi bagafatanya neza mu kurera abana babo. Musk na Zilis bafitanye abana bane. Ni impanga Strider na Azuri, bavukiye mu 2021, Arcadia wavukiye mu 2024 na Seldon Lycurgus wavukiye mu 2025. Zilis yanashyize hanze ubutumwa bw’ibiganiro yagiranye na Musk ku wa 24 Nzeri 2026, iminsi mike mbere yo gutangaza ko batandukanye. Muri ubwo butumwa, Zilis yabwiye Musk ko byari byiza kongera kumubona ku ifunguro rya mu gitondo ndetse amubwira ko amukunda. Musk na we yamusubije ati “Nanjye ndagukunda.” Ibi byagaragaje ko kugeza muri iyo minsi bombi bari bagifitanye umubano wa hafi. Kugeza ubu, Musk ntabwo aratangaza ku mugaragaro impamvu yatumye atandukana na Zilis. Zilis ni nde? Shivon Zilis ni umuyobozi muri Neuralink, ikigo cy’ikoranabuhanga cya Musk gikora ku mishinga ijyanye no guhuza ubwonko n’imashini. Yabanje no gukora muri Tesla ndetse agira uruhare mu bikorwa bya OpenAI. Umubano we na Musk watangiye kumenyekana cyane nyuma y’uko bimenyekanye ko babyaranye impanga mu 2021. Nyuma babyaranye abandi bana babiri. Musk afite abana 14 bazwi ku mugaragaro, yabyaranye n’abagore bane, barimo Justine Wilson, Grimes, Shivon Zilis na Ashley St. Clair. Nubwo umubano wa Musk na Zilis warangiye, Zilis yavuze ko yifuza ko bakomeza gukorana neza nk’ababyeyi b’abana babo bane.

A little more informed. A little more connected.