Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n'abatoza batandukanye barimo n'aba Bayern Munich batoranyije abana 43 bazajya mu irerero rihoraho rya Bayern Munich mu Rwanda(Residential Football Academy). Kuva ku itariki 11 Nzeri 2023, mu gihugu hose hatangiye gahunda yo gutoranya abana bazajya mu irerero rya Bayern Munich nyuma y'amasezerano Leta y'u Rwanda yagiranye n'ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, arimo kumenyekanisha ubukerarugendo no guteza imbere umupira wo mu Rwanda. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'amarerero y'umupira w'amaguru agera kuri 308 n'abana ba

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n'abatoza batandukanye barimo n'aba Bayern Munich batoranyije abana 43 bazajya mu irerero rihoraho rya Bayern Munich mu Rwanda(Residential Football Academy).

Kuva ku itariki 11 Nzeri 2023, mu gihugu hose hatangiye gahunda yo gutoranya abana bazajya mu irerero rya Bayern Munich nyuma y'amasezerano Leta y'u Rwanda yagiranye n'ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, arimo kumenyekanisha ubukerarugendo no guteza imbere umupira wo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'amarerero y'umupira w'amaguru agera kuri 308 n'abana bagera ku bihumbi icumi gusa nyuma batoranywamo abana 1700 nk'uko FERWAFA yabitangaje inyuze kuri X.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu habanje gutoranywa abana 10 bazajya mu Gikombe cy'Isi cy'Amarerero ya Bayern Munich mu Budage. 

Ejo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri kuri Sitade ya Bugesera hakurikiyeho gutoranya abana 43 mu bana 100 bazajya mu irerero rihoraho rya Bayern Munich mu Rwanda, irerero (Residential Football Academy).

Iri rerero rizaba ribaye irya kabiri nyuma y'irya Paris Saint-Germain riherereye mu Karere ka Huye ndetse ryatangiye no kwegukana Ibikombe ku rwego rw'Isi mu irushanwa ry'amarerero ya Paris Saint-Germain.

Urutonde rw'abana 43 bazajya mu irererero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Eric Nshimiyimana usanzwe ari umutoza ari umutoza wa Bugesera yari mu batoza batoranyaga impano.

Yves Rwasamanzi utoza Marines FC nawe ni umwe mu batoza.

Inzobere za Bayern Munich zari kuri Sitade ya Bugesera.

Visi Perezida wa Ferwafa, Richard yari yaje gukurikirana iki gikorwa.

Abana babanje gukina hagati yabo.

A little more informed. A little more connected.