Ibiciro by'amavuta ya peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kuzamuka nyuma y'uko ibitero bikomeje kugabwa ku mato atwara ibicuruzwa mu Nyanja ya Hormuz bigabanyije icyizere cy'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kugera ku masezerano yo guhagarika intambara.
Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje ku wa 11 Ugushyingo 2026, ibiciro bya peteroli byari byongeye kuzamuka nyuma yo kugera ku rwego rwo hasi mu mezi abiri yari ashize.
Imibare yatangajwe igaragaza ko peteroli yo mu bwoko bwa Brent yazamutseho amadolari 0.52, igera kuri 92.01 ku kagunguru, mu gihe iya Amerika izwi nka West Texas Intermediate (WTI) yazamutseho amadolari 0.16, igera kuri 86.20 ku kagunguru.
Iri zamuka rifitanye isano n'umutekano muke ukomeje kugaragara mu nzira ya Hormuz, inzira yo mu nyanja iherereye hagati ya Iran n'ibihugu byo mu Kigobe cy'Abarabu, ikaba ari imwe mu nzira zikomeye cyane ku isi mu gutwara peteroli n'ibindi bicuruzwa by'ingufu.
Raporo y'Ikigo Washington Institute for Near East Policy igaragaza ko amato 37 yibasiwe mu kwezi k'Ukwakira 2026 mu nzira ya Hormuz no mu mazi ayegereye. Ni wo mubare munini w'ibitero byagaragaye mu kwezi kumwe kuva intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangira. Muri uku kwezi k'Ugushyingo na ho hamaze kugaragara ibitero 10.
Ku wa Kabiri, ikigo cy'u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w'ubwikorezi bwo mu nyanja, UKMTO, cyatangaje ko ubwato butwara peteroli bwagabweho igitero mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'ahitwa Lima muri Oman.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza icyizere cy'uko hashobora kuboneka igisubizo cya dipolomasi ku makimbirane afitanye na Iran. Icyakora, ibitero bikomeje kwibasira amato bituma abashoramari bagira impungenge ku mutekano w'ibicuruzwa bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi mu by'ubukungu bavuga ko nubwo ibihugu byombi byagera ku masezerano y'amahoro, gusubukura ubwikorezi busanzwe muri iyo nzira bishobora gutinda kubera ibibazo by'umutekano, ubwishingizi bw'amato n'ibindi bibazo bigikeneye gukemurwa.
Ibi bikomeje gukurikiranwa ku rwego mpuzamahanga kuko ihungabana ry'ubwikorezi bwa peteroli rishobora kugira ingaruka ku biciro by'ingufu, ubwikorezi n'ibindi bicuruzwa mu bihugu bitandukanye.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.