Mu mpera z'umwaka wa 2024 no mu ntangiriro ya 2025, abanyarwanda batuye muri Australia basuye Urwababyaye muri gahunda yo gusabana n’Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu yiswe 'Coming Home', bakagira n’ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza bakora. I Kigali hari itsinda ry'abanyarwanda basanzwe batuye muri Australia bagera kuri 70, bari baje gusabana n'abatuye imbere mu gihugu ariko banakora ibikorwa bigamije iterambere ry'igihugu. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo icyabaye ku itariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo abanyarwanda batuye mu mahanga bahuriraga ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi

Mu mpera z'umwaka wa 2024 no mu ntangiriro ya 2025, abanyarwanda batuye muri Australia basuye Urwababyaye muri gahunda yo gusabana n’Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu yiswe 'Coming Home', bakagira n’ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza bakora. I Kigali hari itsinda ry'abanyarwanda basanzwe batuye muri Australia bagera kuri 70, bari baje gusabana n'abatuye imbere mu gihugu ariko banakora ibikorwa bigamije iterambere ry'igihugu. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo icyabaye ku itariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo abanyarwanda batuye mu mahanga bahuriraga ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri gahunda ya

"Meet and Greet with the Diaspora".

Muri iyi gahunda basobanuriwe zimwe muri Serivisi zitangwa n'ibigo bya Leta y'u Rwanda. Izo serivisi zirimo iz'ibyangombwa by'ubutaka, irangamirere n'ishoramari. Muri iyo gahunda ya

"Meet and Greet with the Diaspora"

, abanyarwanda batuye muri Australia batanze inkunga ya miliyoni enye z'Amafaranga y'u Rwanda mu gushyigikira gahunda ya 'Dusangire Lunch' igamije kugaburira abana ku ishuri. Mu gutanga iyo 'cheque', yashyikirijwe Minisiteri y'Uburezi, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo, yavuze ko uko imyaka izagenda iza umusanzu wabo uzagenda urushaho kwaguka.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Murindangabo.

Ati “Ni igikorwa duteganya ko twazajya dukora buri mwaka uko tuje iwacu tukanafasha. Habaye ubukangurambaga, ubu ni intangiriro ariko twizera ko mu bihe bizaza n’abandi bazaba bamaze kubyumva neza, twaje turi benshi bigaragaza ko iyi gahunda ishyigikiwe bityo twizeye ko izakomeza.”

Tariki ya 3 Mutarama 2025, Abanyarwanda batuye muri Australia batanze inkunga ya miliyoni 4 mu gushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch.

Iyi nkunga yatanzwe, yakusanyijwe binyuze mu Muryango Nyarwanda wo muri Australia. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, washyikirijwe iyi nkunga, yashimiye uruhare rw’aba Banyarwanda mu guharanira ireme ry’uburezi mu Rwanda, aboneraho no guhamagarira buri wese gutanga umusanzu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga utanga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye. Ati "Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa. Twabonye ubwitange muri gahunda zitandukanye nka ‘Dusangire Lunch’ zagize uruhare rugaragara ku Banyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange."

Abanyarwanda batuye muri Australia ni bamwe mu bitabiriye gahunda ya "Meet and Greet with the Diaspora" yabaye ku wa 3 Mutarama 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga utanga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Ikindi gikorwa cyakozwe n'Abanyarwanda batuye muri Australia ubwo bari baje mu Rwanda mu minsi mikuru ni ugukina umukino wa gicuti n'ikipe y'umupira w'amagaru y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda (AJSPOR FC).

Ikipe y'Abanyarwanda batuye muri Australia (Abambaye icyatsi) bakinnye n'abanyamakuru.

Ni umukino warangiye ikipe y'Abanyamakuru itsinze iy'Abanyarwanda batuye muri Australia ibitego 2-1. Ibi bikorwa byose byose biri muri gahunda abanyarwanda batuye muri Australia batangije yiswe ya ‘Coming Home’ aho bifuje kuzajya baza gusabana n’Abanyarwanda buri mwaka ariko bakagira n’ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza bakora.

A little more informed. A little more connected.