Ikipe ya Gorilla FC yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo kugaragaza imbaraga zidasanzwe itsinda Etincelles FC ibitego 6-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu. Gorilla FC yatangiye isatira cyane, aho ku munota wa kabiri gusa w’umukino, Narcisse yari yamaze gufungura amazamu. Etincelles FC yagerageje gukina neza ariko kuko ku munota wa 17, Traore yatsinze igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Gorilla ari imbere n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yatangiye isatira ku munota wa 48, Frank yatsinze igit
Ikipe ya Gorilla FC yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo kugaragaza imbaraga zidasanzwe itsinda Etincelles FC ibitego 6-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu. Gorilla FC yatangiye isatira cyane, aho ku munota wa kabiri gusa w’umukino, Narcisse yari yamaze gufungura amazamu. Etincelles FC yagerageje gukina neza ariko kuko ku munota wa 17, Traore yatsinze igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Gorilla ari imbere n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yatangiye isatira ku munota wa 48, Frank yatsinze igitego cya gatatu, igitego cya gabanyije imbaraga za bakinnyi ba Etincelles. Umunota wa 84 wagaragayemo akazi kenshi ku mpande zombi, kuko ari bwo Mudeyi yatsindiye Gorilla FC igitego cya kane, ariko muri uwo munota na none Gakumba aza gutsindira Etincelles FC igitego cy’impozamarira, kikaba ari na cyo gitego rukumbi iyi kipe yatahanye. Gorilla FC ntiyanyuzwe n’ibyo, kuko mu minota ya nyuma, Landry yatsinze igitego ku munota wa 90, bituma umukino urangira ari ibitego 6-1. Gutsinda uyu mukino byatumye Gorilla FC yegukana umwanya wa gatatu, mu gihe Etincelles FC yasoreje ku mwanya wa Kane mu gikombe cy’amahoro cy'uyu mwaka. Nyuma y’uyu mukino w’umwanya wa gatatu, amaso yose ubu ari ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuba ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026. Umukino uzahuza amakipe y’amakeba APR FC na Rayon Sports, ukazabera i Remera sitade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.