Umuraperi w’icyamamare ku Isi, Drake, ashobora kuzakorera igitaramo i Kigali mu ntangiriro za 2027, mu ruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera muri Afurika rwiswe Freeze The World Tour.

Amakuru aturuka mu biganiro byo gutegura iki gitaramo avuga ko ibiganiro hagati y’ababitegura bikomeje kandi biri kugenda neza, nubwo hari ibitararangira. Umwe mu babigiramo uruhare yatangaje ko mu minsi iri imbere hashobora gutangazwa amakuru meza ku bijyanye no kuzana uyu muhanzi mu Rwanda.

Uretse Kigali, indi mijyi ishobora kwakira Drake muri uru ruzinduko irimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria, Cairo mu Misiri, Marrakech muri Maroc, Nairobi muri Kenya na Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryemeza ku mugaragaro ko iki gitaramo kizabera i Kigali, ndetse n’itariki n’ahazabera igitaramo ntibiramenyekana.

Drake ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi mu njyana za Hip-Hop na R&B. Yatangiye kwamamara cyane mu 2009 binyuze kuri mixtape ye So Far Gone, yakurikiwe na album zitandukanye zakunzwe zirimo Take Care, Nothing Was the Same, Views na Scorpion.

Mu gihe ibiganiro byarangira neza, kuza kwa Drake i Kigali byaba ari amahirwe akomeye ku bakunzi b’umuziki mu Rwanda yo kwitabira igitaramo cy’umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

A little more informed. A little more connected.