Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani yakuye inota rikomeye ku Buholandi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa mbere w’Itsinda F mu Gikombe cy’Isi cya 2026, uyu mukino ukaba wasojwe Daichi Kamada atsinze igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Dallas (AT&T Stadium) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, waranzwe n’ishyaka ryo mu rwego rwo hejuru ndetse n’umupira mwiza watanzwe n’impande zombi, bituma uba umwe mu mikino yahaye ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru kuva iri rushanwa ryatarangira. U Buholandi bwinjiye mu mukino busatira cyane, bugerageza ku
Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani yakuye inota rikomeye ku Buholandi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa mbere w’Itsinda F mu Gikombe cy’Isi cya 2026, uyu mukino ukaba wasojwe Daichi Kamada atsinze igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Dallas (AT&T Stadium) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, waranzwe n’ishyaka ryo mu rwego rwo hejuru ndetse n’umupira mwiza watanzwe n’impande zombi, bituma uba umwe mu mikino yahaye ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru kuva iri rushanwa ryatarangira. U Buholandi bwinjiye mu mukino busatira cyane, bugerageza kugenzura umupira no guhatira u Buyapani gukina bugarira. Ku munota wa gatatu gusa, Donyell Malen yari hafi gufungura amazamu ariko umunyezamu Zion Suzuki akuramo umupira mu buryo bwiza. Mu gice cya mbere, Abaholandi (Oranje) bakomeje kwiharira umupira ku kigero cya 67%, ndetse banarema amahirwe menshi kurusha abayapani. Nubwo bimeze bityo ariko, amakipe yombi yagiye kuruhuka nta gitego kirajyamo. Mu gice cya kabiri, ibintu byahinduye isura ubwo kapiteni w’u Buholandi, Virgil van Dijk, yafunguraga amazamu ku munota wa 50 akoresheje umutwe, nyuma ya koruneri yari itewe neza.

Virgil van Dijk atsinda igitego cya mbere cy'u Buholandi mu mukino bwanganyijemo n'u Buyapani ibitego 2-2.
Ibyishimo by’Abaholandi ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itandatu gusa (ku munota wa 56), Keito Nakamura yishyuriye u Buyapani ku ishoti rikomeye ryahinduriwe icyerekezo n’umukinnyi w’u Buholandi mbere yo kwinjira mu nshundura. Nyuma yo kwishyura, u Buyapani bwagaragaje imbaraga nshya bwongera gusatira kenshi, ariko ku munota wa 64 Crysencio Summerville yongeye guha u Buholandi intebe, atsinda igitego cyiza nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Ryan Gravenberch. Mu gihe byasaga n’aho u Buholandi buri bwegukane amanota atatu, u Buyapani bwakomeje gushaka uko bwakwishyura. Ku munota wa 89, Daichi Kamada yabonye amahirwe imbere y’izamu maze atsinda igitego cy’ingenzi cyatumye amakipe yombi anganya 2-2.

Abakinnyi b'u Buyapani bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Daichi Kamada ku munota wa 89, cyabahesheje inota rikomeye imbere y'u Buholandi.
Nyuma y’umukino, umutoza w’u Buyapani, Hajime Moriyasu, yavuze ko nubwo bishimiye inota babonye, hari byinshi bagomba kwigira kuri uyu mukino bakinnyemo n’ikipe ikomeye. Yagize ati: “U Buholandi ni imwe mu makipe akomeye ku rwego mpuzamahanga. Twize byinshi muri uyu mukino kandi tuzakomeza kunoza urwego rwacu mu mikino iri imbere.” Iri tsinda F rikomeje kugaragara nk’irigoye cyane, aho amakipe yose afite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho. Kunganya kw’aya makipe byatumye igikombe cy'Isi cya 2026 kirushaho gushyuha hakiri kare.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.