Muri iyi minsi mu duce twinshi twa Australia hakomeje kumvikana ikibazo cy'ibura ry'inzoga zo mu bwoko bwa Byeri (Beer) cyane cyane izengwa n'urwengero rwa Carlton and United. Ikinyamakuru 9 news cyatangaje ko abayobozi b'urwo ruganda rwa Carlton and United Breweries batangaje ko impamvu y'ibura ry'inzoga zengwa n'uruganda rwabo ryatewe n'iyangirika ry'imodoka zizwi nka 'forklift' zikoreshwa mu gupakira inzoga ngo zoherezwe ahantu hatandukanye. Mu itangazo uruganda rwa Carlton and United rwasohoye, ruvuga ko imirimo yo gusana amamodoka yo mu bwoko bwa forklift ariyo yatumye kugeza inzoga ku ma
Muri iyi minsi mu duce twinshi twa Australia hakomeje kumvikana ikibazo cy'ibura ry'inzoga zo mu bwoko bwa Byeri (Beer) cyane cyane izengwa n'urwengero rwa Carlton and United.
Ikinyamakuru 9 news cyatangaje ko abayobozi b'urwo ruganda rwa Carlton and United Breweries batangaje ko impamvu y'ibura ry'inzoga zengwa n'uruganda rwabo ryatewe n'iyangirika ry'imodoka zizwi nka 'forklift' zikoreshwa mu gupakira inzoga ngo zoherezwe ahantu hatandukanye.
Mu itangazo uruganda rwa Carlton and United rwasohoye, ruvuga ko imirimo yo gusana amamodoka yo mu bwoko bwa forklift ariyo yatumye kugeza inzoga ku magurira bidindira ariko ko mu minsi ya vuba icyo kibazo gikemuka , abaturage bakongera kubona Byeri.
Carlton and United Breweries ni urwengero rukomeye rw'Abayapani rwubatse mu mujyi wa Melbourne.
Uri rwengero rukora inzoga zikunzwe cyane muri Australia zirimo Victoria Bitter, Carlton, Cascade, Foster's na Pure Blonde.

Byeri zengwa n'uruganda rwa Carlton na United ziri mu zikunzwe cyane muri Australia.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.