Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yongeye kubona icyuho cyo gukomeza guhatanira itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y'uko Liberia itsinze Cape Verde ibitego 2-0, nubwo u Rwanda rwari rwatsinzwe na Mali ibitego 2-0.

Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, Amavubi yatsindiwe kuri Stade Amahoro i Kigali, umukino watumye Mali ihita ibona itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya AFCON 2027.

Mali yafunguye amazamu ku munota wa 27 ibifashijwemo na Modibo Sagnan, mbere y'uko Gaoussou Kyassou Diarra atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 88, umukino urangira ari ibitego 2-0.

Nubwo gutsindwa na Mali byari igihombo gikomeye ku Rwanda, amakuru yavuye mu wundi mukino wo mu itsinda K yatanze icyizere, nyuma y'uko Liberia itsinze Cape Verde ibitego 2-0.

Kpah Sherman yafunguye amazamu ku munota wa 47, mbere y'uko Sylvanus Nimely atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 86, bituma Cape Verde itabona amanota yari kuyifasha gukomeza kwiyongerera amahirwe yo kubona itike.

Iyi ntsinzi ya Liberia ni inkuru nziza ku Rwanda, kuko itumye rugumana amahirwe yo gukomeza guhatanira umwanya warufasha kwitabira AFCON 2027.

Kuri ubu, Amavubi arasabwa kwitwara neza mu mikino isigaye, agashaka amanota atatu kugira ngo akomeze kugira amahirwe yo kugera mu mikino ya nyuma y'Igikombe cya Afurika.

Mali yamaze kubona itike, mu gihe guhatanira indi myanya isigaye mu itsinda K bikomeje gufata indi ntera.

IMG-20261118-WA2891.jpg

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iracyafite amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika 2027

A little more informed. A little more connected.