Ubutaliyani buri kwitegura gushyiraho amategeko mashya agabanya ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga ku bana n'ingimbi, mu rwego rwo kubarinda ingaruka zishobora guterwa n'ikoranabuhanga.

Umushinga w'itegeko uri gutegurwa uteganya ko abana bari munsi y'imyaka 13 bazabuzwa kugira konti ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bafite imyaka hagati ya 13 na 15, bazemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa bafite konti ihujwe n'iya umwe mu babyeyi babo, mu gihe abarengeje imyaka 16 bazemererwa kugira konti zabo bwite.

Iyi gahunda iri mu mavugurura y'itegeko ry'umutekano arimo kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubutaliyani, kandi biteganyijwe ko ashobora kwemezwa mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Leta ivuga ko izi ngamba zigamije kurinda abana ibibazo birimo ihohoterwa ryo kuri internet, ibiyobyabwenge by'ikoranabuhanga, ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ndetse n'ingaruka ziterwa no kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga.

Amategeko mashya kandi ateganya ko ibigo bikoresha imbuga nkoranyambaga bizajya bisuzuma imyaka y'abazikoresha, kugira ngo hirindwe ko abana bakoresha konti zitemewe n'amategeko.

Ubutaliyani bwaba bwiyongereye ku bihugu bikomeje gushyiraho amategeko akumira abana ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ibihugu byinshi ku isi bikomeje kwibaza uburyo bwo kurinda abana mu isi y'ikoranabuhanga batabambura uburenganzira bwo kubona amakuru no kwiga.

A little more informed. A little more connected.