Itsinda rya Tuff Gang ryemejwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali (BK) imaze ishinzwe, kizaba ku wa 5 Ukuboza 2026 muri BK Arena i Kigali, aho rizafatanya n'umuhanzi Bruce Melodie n'abandi bazatangazwa.
Tuff Gang ni rimwe mu matsinda yagize uruhare mu iterambere rya Hip-hop nyarwanda. Rigizwe n'abaraperi Bull Dogg, P-Fla, Fireman na Green P, bazwi mu bihangano byakunzwe n'abakurikira injyana ya Hip-hop mu Rwanda.
Kuba iri tsinda rigiye kuririmba muri iki gitaramo ni amahirwe yo kongera guhura n'abakunzi baryo no kwerekana uruhare ryagize mu muziki nyarwanda.
Igitaramo cya BK60 kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali imaze ikorera mu Rwanda, kuko yashinzwe mu 1966.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.