Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, yagaragaje icyizere gikomeye ko u Rwanda ruzabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’uko Amavubi ageze i Kigali avuye muri Cap-Vert. Amavubi yageze i Kigali saa 17:00 ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’urugendo rw’amasaha hafi 72 rwatangiriye muri Cap-Vert, aho yari ikubutse nyuma yo gutsinda Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2027. Mickels, wari mu bakinnyi bagarutse i Kigali nyuma y’iyo ntsinzi, yavuze ko nta mpamvu yo gushidikanya ku bushobozi bw’Amavubi bwo kugera ku ntego yayo. Ubwo yabazw

Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, yagaragaje icyizere gikomeye ko u Rwanda ruzabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’uko Amavubi ageze i Kigali avuye muri Cap-Vert. Amavubi yageze i Kigali saa 17:00 ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’urugendo rw’amasaha hafi 72 rwatangiriye muri Cap-Vert, aho yari ikubutse nyuma yo gutsinda Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2027. Mickels, wari mu bakinnyi bagarutse i Kigali nyuma y’iyo ntsinzi, yavuze ko nta mpamvu yo gushidikanya ku bushobozi bw’Amavubi bwo kugera ku ntego yayo. Ubwo yabazwaga niba u Rwanda ruzabona itike, Mickels yagize ati: “Tuzabona itike, kuki uvuga ngo ahari? Nta gushidikanya, tuzabona itike.” Aya magambo yayavuze nyuma y’uko Amavubi atangiye neza urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027, atsinda Liberia ibitego 3-1 i Kigali, mbere yo gutsinda Cap-Vert ibitego 2-1 i Praia. Intsinzi yo muri Cap-Vert yari ingenzi ku Rwanda, cyane ko yabonetse nyuma y’umukino warangiye u Rwanda ruri inyuma, mbere y’uko Amavubi agaruka mu mukino akabona intsinzi. Nyuma y’umukino, Amavubi yahise atangira urugendo rwo gutaha. Ikipe yahagurutse muri Cap-Vert ku wa 30 Nzeri 2026,mbere yo kumara amasaha menshi mu nzira no kugera i Kigali ku wa Gatanu. Nubwo urugendo rwabaye rurerure, Mickels n’abandi bakinnyi bageze mu Rwanda bafite icyizere gishingiye ku ntangiriro nziza Amavubi yagize mu gushaka itike. Ubu Amavubi ahanze amaso undi mukino, kuko azakira Kenya kuri Stade Amahoro ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, mu mukino wa gicuti.

A little more informed. A little more connected.