Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’amategeko nshinga riturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ryari riherekejwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango, bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Andrea Ariik Aguer. Ibiganiro byabereye i Kigali byagarutse ku ntambwe imaze guterwa muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize EAC binyuze mu mushinga wa East African Political Confederation, ugamije gushimangira ubufatanye bwa politiki hagati y’ibihugu bigize uyu muryango. Mu byagarutsweho harimo aho ibikorwa by

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’amategeko nshinga riturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ryari riherekejwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango, bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Andrea Ariik Aguer. Ibiganiro byabereye i Kigali byagarutse ku ntambwe imaze guterwa muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize EAC binyuze mu mushinga wa East African Political Confederation, ugamije gushimangira ubufatanye bwa politiki hagati y’ibihugu bigize uyu muryango. Mu byagarutsweho harimo aho ibikorwa byo gutegura Itegeko Nshinga rizagenga iri huriro rya politiki bigeze, uburyo ibitekerezo by’abaturage n’ibihugu bikomeje gukusanywa, ndetse n’ingamba zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ifatwa nk’inkingi y’ingenzi mu rugendo rwo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubufatanye mu karere. Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere iterambere rirambye, amahoro n’umutekano, ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu karere. Itsinda ryasuye Perezida Kagame rikomeje ibikorwa byo kuganira n’inzego zitandukanye z’ibihugu bigize EAC mu rwego rwo gutegura inyandiko y’Itegeko Nshinga rya East African Political Confederation, rizaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ikorwa ry’ihuriro rya politiki ry’ibihugu bigize uyu muryango. Iyi gahunda yo kwihuza kwa EAC imaze imyaka ishyirwa imbere n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kubaka akarere gafite ubufatanye bukomeye mu bya politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’imiyoborere.  

A little more informed. A little more connected.