Noheli n'Ubunani bishobora kuba bitajya bigushishikaza cyangwa ngo ubifate nk'iminsi idasanzwe ariko uramutse utembereye mu Mujyi wa Kigali, ntibyakubuza kumenya ko iyo minsi isoza umwaka yegereje. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ibi bihe biba ari ibidasanzwe kuko kuva ku bantu ku giti cyabo kugera ku bigo bikomeye, birimbisha inyubako zabyo mu kubyitegura. Bikorwa binyuze mu mitako iba iri mu mabara n’ibishushanyo bitandukanye, ifasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, n’iyo kwinjira mu wundi neza kandi mu byishimo, bakanayifatiraho amafoto y’urwibutso. Bimaze kuba nk’um

Noheli n'Ubunani bishobora kuba bitajya bigushishikaza cyangwa ngo ubifate nk'iminsi idasanzwe ariko uramutse utembereye mu Mujyi wa Kigali, ntibyakubuza kumenya ko iyo minsi isoza umwaka yegereje. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ibi bihe biba ari ibidasanzwe kuko kuva ku bantu ku giti cyabo kugera ku bigo bikomeye, birimbisha inyubako zabyo mu kubyitegura. Bikorwa binyuze mu mitako iba iri mu mabara n’ibishushanyo bitandukanye, ifasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, n’iyo kwinjira mu wundi neza kandi mu byishimo, bakanayifatiraho amafoto y’urwibutso. Bimaze kuba nk’umuco hirya no hino mu duce twa Kigali, ko iyo umwaka ugana ku musoza hakenkemurwa, hamwe hagashyirwa amatara yaka mu mabara menshi atandukanye, ibishushanyo byiganjyemo ibigaragaza ivuka rya Yezu/Yesu, ibirugu n’ibindi bitandukanye. None ubwo abanyarwanda bitegura gusoza umwaka wa 2024 binjira mu 2025, Umujyi wa Kigali warimbishijwe nk'uko bigaragazwa n'amafoto Hobe Australia ikesha RBA. Uwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ruherutse gusohora itangazo rivuga ko kuva tariki ya 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha 2025, amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro, harimo resitora, utubari n'utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z'ijoro guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane. Naho ku wa gatanu, mu mpera z'icyumweru no ku minsi y'ikiruhuko, bemerewe gukora ijoro ryose. Iryo tangazo rya RDB ryibutsa ko aharebwa n'aya mabwiriza hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n'urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.

Amafoto agaragaza uko umujyi wa Kigali warimbishijwe:

Inyubako ndende zo mu mujyi wa Kigali zashyizweho amatara y'imitako.

Mu isangano ry'imihanda ryo mu mujyi rwagati.

Icyicaro cya Banki ya Kigali, mu mujyi rwagati.

Ibiti byo mu mihanda byashyizweho amatara.

Aha hazwi nka Car Free Zone yo mu mujyi.

A little more informed. A little more connected.