U Rwanda ruri kwakira abanyamwuga 75 baturutse mu bihugu 30 muri gahunda mpuzamahanga ya TheMuseumsLab 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Nzeri. Iyi gahunda ihuza inzobere mu ngoro ndangamurage n’umurage ndangamuco kugira ngo basangire ubumenyi, ubunararibonye n’ibitekerezo ku buryo amateka n’umurage byakoreshwa mu gutekereza ku hazaza. TheMuseumsLab 2026 ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Futures from Memory: Museums and Memorial Sites as Agents”, isobanura uburyo ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka bishobora kuba ahantu ho kwigira ku mateka no gutekereza

U Rwanda ruri kwakira abanyamwuga 75 baturutse mu bihugu 30 muri gahunda mpuzamahanga ya TheMuseumsLab 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Nzeri. Iyi gahunda ihuza inzobere mu ngoro ndangamurage n’umurage ndangamuco kugira ngo basangire ubumenyi, ubunararibonye n’ibitekerezo ku buryo amateka n’umurage byakoreshwa mu gutekereza ku hazaza. TheMuseumsLab 2026 ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Futures from Memory: Museums and Memorial Sites as Agents”, isobanura uburyo ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka bishobora kuba ahantu ho kwigira ku mateka no gutekereza ku hazaza. Abitabiriye iyi gahunda barimo inzobere mu bijyanye no kubungabunga umurage, ubushakashatsi, ubuhanzi, ububiko bw’amateka, imicungire y’ingoro ndangamurage ndetse n’ikoranabuhanga mu murage. Igice kiri kubera i Kigali ni Module 3, kikaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye TheMuseumsLab. Abitabiriye bazakora ibiganiro, amahugurwa no gusangira ubunararibonye ku ruhare rw’ingoro ndangamurage mu kubungabunga amateka n’umuco. Iyi gahunda ihuriweho na Museum für Naturkunde Berlin, DAAD na Rwanda Cultural Heritage Academy, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Kuri TheMuseumsLab 2026, Kigali yabaye ahantu inzobere zituruka mu bihugu bitandukanye zihurira ku kibazo kimwe: ni gute twafata amateka n’umurage byacu, tukabikoresha mu kubaka ejo hazaza? UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.